I&M Bank (Rwanda) igiye guha inguzanyo abanyamuryango ba Kigali Leather cluster nta ngwate

I&M Bank ishami ry’u Rwanda, ivuga ko yatangiye ubufatanye na Kigali leather cluster aho bemereye abanyamuryango kuzamura imishinga yabo bafata ingazanyo nta ngwate batanze. Muri Gahunda yiswe Kataza aho buri wese yabona Miliyoni 130 z’amanyarwanda kunyungu iri hasi cyane 9%.

Amahugurwa y’umunsi umwe ari kubera I Kigali, uyu wa 5/2/2025 yahurije hamwe abakora mu gisata cy’impu abafatanyabikorwa harimo MINICOM, PSF, n’abandi bafatanyabikorwa aho I&M Bank iri kubaha ubumenyi bw’uko batera imbere bifashishije inguzanyo ya Banki.

Benjamin Mutumira , umuyobozi wa I&M Bank mu Rwanda atangiza Aya mahugurwa yavuze ko bishimiye ubufatanye na KLC kuko biteguye gukorana mu mishinga y’iterambere mukuzamura no guha agaciro ibikorerwa iwacu cyane ibikomoka ku mpu.

Yagize, Ati:”Nta kindi tubasaba usibye ubunyangamugayo , icyo twe dushaka nuko imishinga yanyu ihabwa imbaraga z’amafaranga mukayinoza ,duhereye ku banyamahanga baza iwacu, benshi bataha babuze ibyo batwara iwabo, urebye nuko ibyo dukora bikiri hasi ,twese iyo tugiye ku isoko usanga dushaka Inkweto cyangwa imikandara bikoze mu mpu, muze dukorane muhabwe amafaranga muve mu gukora ibiciriritse dukore ibihambaye byiza Kandi birashoboka”.

Yakomeje avuga ko, nta gwate basaba Ati:”Twe icyo tubasaba n’umushinga wizwe neza ,niyo utizwe neza tubafasha kuwunoza , ikindi Twababwira nuko inyungu kunguzanyo y’iki kiciro iri hasi cyane , kuko duteneye kuzamura imibereho n’ubuzima bwiza bw’abaturage b’u Rwanda”.

Kamayirese Jean D’amour, umuyobozi KLC yashimiye cyane I&M Bank ko bishimiye gukorana mu kuzamura imishinga y’abanyamuryango ba KLC ,Ati:”KLC yavutse ku gitekerezo cy’umukuru w’igihugu nyakubahwa Perezida Kagame, turashima MINICOM yahise ibishyira mu bikorwa ishyigikira ihuriro ryacu , hamwe na I&M Bank kuba badutekerejeho n’ibyo guha agaciro twari dukeneye abafatanyabikorwa nkaba bazamura imishinga yacu tubijeje ubunyangamugayo n’imikoranire myiza”.

Aya mahugurwa arasozwa ,bamwe mu banyamuryango bafite imishinga bafashijwe kwiyandika hakurikireho ibikorwa byo kubasura aho bakorera imirimo yabo mu ntara no mu turere.

Benjamin Mutumira umuyobozi wa I&M bank atangiza kumugaragaro Aya mahugurwa.

Kamayirese Jean D’amour, umuyobozi wa Kigali leather cluster ashimira I&M bank n’abafatabikorwa.

Bishimiye ubufatanye.

Bamwe mu banyamuryango ba KLC bamurika ibyo bakora.

Abanyamuryango ba KLC bitabiriye ari benshi.

Benshi bishimiye ubufatanye.

Basobanuriwe Ibyiza by’iyi gahunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *