Rubavu: Abakora Ibikomoka ku mpu biyemeje gufatanya mu guteza imbere Ihuriro rya Kigali leather cluster

Kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 04 Gicurasi 2024, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abakora Ibikomoka ku mpu mu Rwanda (KLC) bwana KAMAYIRESE Jean D’amour, yahuye n’abakora Ibikomoka ku mpu bo mu karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerezuba, aho yagaragarije abakora Ibikomoka ku mpu muri aka karere uruhare rwabo mu kuzamura uru rwego, ndetse n’intego zihari zo kubaka ihuriro.

Abitabiriye iyi nama bagaragaje umusanzu wabo mu guteza Imbere ibikomoka ku mpu mu karere ka Rubavu, ndetse n’uburyo bumva neza uruhare rwabo mu gushyigikira Ihuriro ry’Ibikomoka ku mpu mu Rwanda.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abakora Ibikomoka ku mpu KAMAYIRESE Jean D’amour yagize ati:” Gutangiza Ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu, twaritangije kugirango buri wese yumve uruhare rwe mu kuzamura Ibikomoka ku mpu ndetse n’uburyo bwo kwiteza imbere binyuze mu nyungu rusange”.

Yakomeje Asaba buri umwe kumva uruhare rwe mu kuzamura uru rwego ndetse n’inyungu irimo mu kwiteza imbere.

NSANZABERA David yagize, mu kiganiro n’itangazamakuru yagize ati:”Maze imyaka myinshi mu mwuga wo guteza imbere ibikomoka ku mpu, n’ibyiza kuba dufite ihuriro twese twibonamo”.

Yagaragaje ko kuzamura abato bari muri uyu mwuga nkuko Ihuriro ry’Ibikomoka ku mpu mu Rwanda ari ingenzi kuko bizaba umurage kandi uteza imbere Ababikora bakaniteza imbere.

NTIHEMUKA Jean Paul , nawe yagize ati:”Kuba narize, Ibikomoka ku mpu byatumye nshaka Uburyo bwo kwigira ndetse nkaba mvuga ko uyu mwuga umfitiye akamaro, aho nshimira Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Abakora Ibikomoka ku mpu batwegereye bakaba baje kutureba aho tugeze mu iterambere ndetse tukaba twiteguye gukorana nabo mu gukomeza iri terambere”.

Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Abakora Ibikomoka ku mpu buvuga ko kubufatanye na Leta bafite gahunda yo guteza imbere uru rwego, ndetse Leta ikaba yaremeye gufasha uru rwego mu kuruteza imbere. Aho habonetse ubutaka mu karere ka Bugesera hazubamwa uruganda rutunganya ibikomoka ku mpu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *