Gasabo-Jali:Bamwe mu bayobozi bataramenyekana umubare bafunzwe bakekwaho Ruswa

Abafunzwe ni abayobozi bo mu Mudugudu wa Bugarama, wo mu Kagali k’Agateko, harimo ushinzwe umutekano, Umukuru w’umudugudu,na Chairman wa FPR-Inkotanyi w’uwo mudugudu ,bikaba bivugwa ko na Sedo w’Akagali k’Agateko nawe arimo kubazwa rimwe na kabiri kuko haricyo yaba azi kurizi nyubako.

Ni muri urwo rwego ubuyobozi bw’umurenge wa Jali, bwakuyeho amazu agera ku 10 bivugwa ko yubatswe mu kajagali.

Umuyobozi w’Agateganyo w’umurenge wa Jali, Ingabire Olive yabwiye HANGA NEWS ko bariya bayobozi badafunze ariko ko hari ibyo bari kubazwa. yirenze kwemeza ko bafunze Kandi bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bakorana bano batashatse ko dushyira amazina yabo mu nkuru bemeje ko bari kubazwa bafunze.

Umuvugizi wa RIB Murangira. B. Thiery ishuro zose HANGA NEWS twamuhamagaye ntiyitabye telephone.

Kubindi tuzamenya tuzabitangaza muyindi nkuru.

Zimwe mu nzu bagaragaje zubatswe nta byangombwa kubera Ruswa.

Ubuyobozi bwabyutse buzikuraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *