Direct Aid yoroje Inka n’amatungo magufi abatuye mu murenge wa Kigali (Amafoto)

Ntirushwa Christopher, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali, yabwiye HANGA NEWS ko ,ku munsi wa Kane Tariki ya 20/7/2023 bakiriye inka n’amatungo magufi bagabiwe na Direct Aid.

Gitifu yakomeje avuga ko banabemereye ko bazabafasha kurihira Mituelle abaturage batishoboye batujwe muri Makaga Village na IDP ya Karama , Ati:”turabashimiye”.

Bamwe mu baturage bahawe Aya matungo bagaragaje ibyishimo banashimira leta y’u Rwanda bayizeza ko ubu bagiye guca ukuburi n’ubukene, ati:'”Aya matungo agiye kudufasha kwiteza imbere , twe n’imiryango yacu ndetse n’abaturanyi bacu kubera ko tuzajya twitura kugeza ubwo twese atugezeho”.

Aborojwe n’Imiryango 35 yatujwe muri IDP ya Makaga muri Rwesero, borojwe amahene 70 abandi baturage borozwa inka kubufatanye n’Akarere ka Nyarugenge na Direct Aid.

Gitifu Christopher ashimira Direct Aid.

Byari ibyishimo mu baturage.

Inka bahawe zaje mu modoka.

Aborojwe  amatungo bari benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *