Nyamirambo: Hateranye inteko rusange y’umuryango FPR-Inkotanyi – Barimo kwizihiza isabukuru ya 35 umuryango umaze uvutse

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu murenge wa Nyamirambo, uyu 11/2/2023 bateranye mu nteko rusange, barimo kwizihiza isabukuru ya 35 umuryango umaze uvutse.

Uyu muhango wabimburiwe n’akarasisi k’abamotari, byakurikiwe n’indirimbo z’umuryanho aho basusurukijwe n’umuhanzi Senderi International Hit, nyuma abayobozi batandukanye bitabiriye basuye bimwe mu bikorwa by’abikorera bafashijwe gutera imbere bari baje kumurika ibikorwa byabo.

Didaci Bazirasi , chairman w’umuryango FPR-Inkotanyi mu murenge wa Nyamirambo, aha ikaze abashyitsi yashimiye abanyamuryango bitabiriye uyu munsi , agaragariza abatumirwa ko umurenge wa Nyamirambo ukataje mu bikorwa by’amajyambere n’itarambere bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Icyo bashima nuko bacyemuye ikibazo cy’abana bagaragaza imirire mibi, ati:”Dufite amarerero 67 mu murenge hase, twari dufite abana 22 bari mu mirere mibi ku kigero ya 97% , ubu bose bavuyemo , abasigaye 3% Kandi nabo n’abana bafite indwara zidakira”.

Muri Film, Documentary igaragaza ibikorwa uyu murenge ugezeho abaturage bagaragaje ibyishimo, bashimira chairman w’umuryango FPR-Inkotanyi Paul Kagame, ati:”Ubu Nyamirambo turi mu nzu nzi, imihanda yatugezeho Kivugiza yose harimo kaburimbo, amashuri meza yarabonetse , amavururo, amarerero nuko, byose tubikesha imiyoborere myiza ya Chairman wacu Paul Kagame”.

Ubu, ibirori birarimbanyije , ibiganiro bigaragaza amateka y’umuryango biri gutagwa , biraza gusozwa n’ubusabe bakata umutsima bishimira ibyiza bagezeho

Umuhango wasojwe baremera amabati abaturage yo kuka ubwiherero. Hanakirikiraho guha ishimwe abakoze ibikorwa by’idashyikirwa.

Umuhango wabimburiwe n’akarasisi k’abamotari.

Bari barangajwe imbere n’abayobozi batandukanye.

Basusurukijwe n’umuhanzi Senderi International Hit.

Ba mutima w’urugo wBacinya akadiho.

Byari ibyishimo gusa.

Chairman w’umurenge wa Nyamirambo ari kumwe na komiseri Uwera Claudine.

Mufti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim yitabiriye.

Hari intumwa za Rubanda.

Urugeni Martine umushyitsi mukuru.

Bamwe mu baturage bashimiwe ko bacuruza imbuto.

Abaturage baremewe ubwo bari kumwe n’abashyitsi.

Hatanzwe Cheques y’ishimwe.

Abakoze ibikorwa by’idashyikirwa bahawe ishimwe.

Habayeho ubusabane bakata umutsima.

Byari ibyishimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *