Rulindo-Nyabyondo:Insoresore zibyuka zitonda umurongo w’imodoka zijya Nyabugogo umwanya bakawugurisha 300 -Abahategera barataka ibihombo
Amafaranga 300 niyo umuntu watonze umurongo asaba kugira ngo umuntu abone imodoka imutwara Nyabugogo, avuye Kariyeri cyangwa Nyabyondo mu karere ka Rulindo, ibintu abatuye mu bice bya Rulindo-Shyorongi-Skol-Ruli na Kijabagwe bavuga ko bikomeje kubashyira mu bwigunge bikaba ngo bikomeje kubangamira imihahiranire yabo.
Uyu wa mbere tariki 17 Mata 2023, nibwo umunyamakuru yageze ahitwa Kariyeri n’ahazwi nko kuri skol mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Shyorongi, maze asanga abaturage bavuga ko bageze ku murongo bagategereza imodoka hafi amasaha 4 bakayibura n’izagiye ziza zikaba zabaye nkeya kubera akavuyo n’akajagari k’abantu babyuka baza ku murongo gutonda bagamije kugurisha imyanya.
Bamwe mu baturage bavuze ko bageze ku muhanda saa mbiri ariko twahavuye saa tanu n’igice bamwe batarabona imodoka zibatwara.
Mu bigaragara imodoka zihakora ntizihagije kuko izo twabonye nk’ijisho ry’umunyamakuru ntizirenga 4 kandi izi zikabamo n’izahageraga zikagenda zidatwaye abantu kuko zabaga zigiye aho izi nsoresore ziri kubera baba bumvukanye n’abashoferi.
Ni ibintu ubona ko bikomeje kugora abaturage aho Mwumvaneza Alphonse avuga ko leta ikwiriye gushaka umuti w’iki kibazo. Agira ati:” Kubona imodoka igutwara hano n’ikibazo, urahagera ugahagarara ukarambirwa byagera aho ukitahira cyangwa ugatega Moto kandi Moto usanga ihenze cyane kuko kuva hano Kariyeri ukagera Nyabugogo baguca ibihumbi bibiri (2000) ,iyo utayafite urumva akazi kawe kaba gapfuye”.
Uyu kimwe na bagenzi be basaba leta ko yabaha imodoka zo kubatwara zihagije ndetse ikanabaha umuhanda kuko bavuga ko ngo kuba umuhanda unyurwamo n’imodoka ziremereye kandi nyinshi ziba zitwaye ibicuruzwa cyane ibisheke,
kandi nta kaburimbo iwurimo bituma upfa bakavuga ko byaba ariyo mpamvu imodoka zanga kujya kubatwara.
Uyu muhanda ukorerwamo na Kompanyi itwara abantu izwi ka Jali Transport, ariko bigaragara ko imodoka zihakorera ari nkeya.
Uretse ibi, uyu muhanda usanga nta bayobozi bashinzwe izi modoka bahaba aho usanga hari abaturage babyuka bajya gutonda umurongo bakagurisha imyanya aho umwanya umwe ugurishwa amafaranga 300 bigatuma umuntu wabyutse afite gahunda yo kujya ku kazi arahiriwe kubera ibyo bibazo bitandukanye.
Ubusanzwe kuva Nyabugogo werekeza aho imodoka ya kariyeri ikatira wishyura amafaranga 277 Rwf, iyo hajemo ibyo kugura umwanya birangira wishyuye 577 Rwf.
Ibindi bibazo bavuga nuko harimo abatwara abo baziranye abandi bagatwara ababishyura amafaranga yo mu ntoki maze abishyura bakoresheje ikarita y’urugendo izwi nka Tap and Go bagasigazwa inyuma.
Kuri iki kibazo twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa Jali Transport ndetse n’ubwa RURA ariko ntibiradukundira, gusa tukaba tugikomeje kubashakisha mu gihe bagira icyo batangaza kuri iki kibazo tuzabishyira mu nkuru itaha.

Umuhanda warangiritse bikomeye.

Barasaba leta kubafasha.

