Nyamirambo:Mu kigo cy’amashuri y’Ababikira haravugwamo ubusambanyi n’urugomo – Bamwe mu baharerera baratabaza
Mu murenge wa Nyamirambo, akarere ka Nyarugenge, mu kigo cy’abihayimana (Ababikira) Kiri ahitwa (L.P ) cyitwa Institut Pilippo Smaldone haravugwamo ubusambanyi n’urugomo. Ubuyobozi bushinzwe uburezi mu murenge buvuga ko Aya makuru yabagezeho hatumijwe inama idasanzwe mu kigo.
Uyu wa 18/4/2023 HANGA NEWS nibwo yamenye Aya makuru , dushaka kumenya ibivugwa ariko umubikira uyobora iki kigo atubera ibamba atwima amakuru, ubwo twari mu kigo Sr Marie Jeanne Uwayisaba uyobora iki kigo yatubwiye ko ntacyo yadutangariza, ati:”Twe ntacyo twakubwira utazanye abo twirukanye, nta makuru dufite genda uvuge ibyo bakubwiye twe nta kibazo byadutwara dufite ubudahangarwa Kandi byigutinza reka tuguherekeze …. urabeho…..”’.
HANGA NEWS, yakomeje kubaganiriza dushaka kumva icyo yatubwira cy’urugomo , ruvugwa dore ko twahawe amafoto yumwe mu bana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyama 15 ufite ibikomereye yatewe n’inkoni bamukubise Tariki ya 29/3/2023 mu ijoro bavuga ko Ari bwo bamufashe asambana mu kigo , tubona ahamagaje abandi babikira baza ari bane, uko twaganiraga tubafata n’amajwi ubona ko batishimiye itangazamakuru, bavugiraga rimwe ati:”Genda wowe uvuge ibyo wahawe twe turifashe”.
Bamwe mu babyeyi batifuje ko dushyira amazina y’abana babo mu nkuru, batubwiye ko bantunguwe n’icyemezo cy’ikigo cyo kwirukana abana babo , cyane ko muri raporo aba babikira batanze mu nzego z’ibanze igaragaza ko birukanye abana 3 kubera ubusambanyi.
Iyi raporo HANGA NEWS, dufitiye copies igaragaza ko birukanwe ,Umuhungu umwe n’umukobwa umwe, undi wa gatatu n’umuhungu bavuze ko Prudance bakoresheje ariwe wayinjize mu kigo.
Amakuru HANGA NEWS, twamenye nuko abahungu n’abakobwa bacumbikirwa baba hamwe inzu iraramo abakobwa n’abahungu imiryango irebana , ariko uyu munsi bamaze kubatandukanya , ikindi n’uko igihe cy’umugoroba ababikira bigira mu masengesho abana bagasigara bikorera ibyo bishakiye bikaba ari nabyo biha icyuho ubusambanyi bukorwa dore ko bavuga yuko ubu byafashe intera nta gikozwe mu maguru mashya ikigo cyazisanga mu bibazo.
Ubwo twari ku biro by’umurenge wa Nyamirambo, Singizumukiza Anatole ushinzwe uburezi yatubwiye ko iki kibazo ababyeyi bakimugejejeho ndetse n’ikigo cyabikozeho raporo, ati:”Nibyo koko ubusambanyi buvugwa hariya mu kigo cy’ababikira twarabimenye , dufite na raporo baduhaye ko birukanye abana batatu bafashwe bari gusambana, ariko hari bamwe mu babyeyi baje hano bavuga ko harimo n’akarengane, twe nk’ubayobozi ubu twashyizeho umunsi twese hamwe na komite nyobozi z’ikigo n’ababyeyi tugiye kwicara hasi tubiganire twumve impande zombi, ariko nabonye harimo nuwo bahohoteye twamugira inama yo kugana urwego rw’ugenzacyaha (RIB)”.
Tubibutse ko iki kigo cyakira abana bafite ubumuga bukomatanyije ( Nti bumva ndetse nti banavuga) , harimo abato ndetse n’abakuru , icyashyize benshi mu rugijijo nuko basambana ,benshi ariko bashyize uburangane ku buyobozi dore ko ikigo kitakira Animateur na Anamatrice.
Iyi nkuru tuzakomeza kuyikukirana tumenye ibyavuye mu nama……..

Bamwe mu bana bahohoteye uko bameze.

Barababajwe bikabije , ababikira HANGA NEWS yabibabajijeho batubwira ko bafite ubudahangarwa nta nicyo bashaka kubivugaho.

Raporo ikigo cyakoze igaragaza n’abatangabuhamya ba babikira bafashwe abana basambana.

Bamwe byabaviriyemo kubirukana Burundu. Ariko ababyeyi ntabwo babikozwa bavuga ko bababeshyera.

Aho ikigo giherereye Kiri L.P – Nyamirambo.

