Abatuye Gahanga akarere ka Kicukiro niko bahanze Amaso mu kubafasha gukemura ikibazo cy’ubutaka bafite bamaze imyaka 5 cyaranze gukemuka

Amakimbirane ashingiye ku mbibi z’ubutaka amaze imyaka itanu atakemuka i Gahanga

Kicukiro — Abaturage bo mu Mudugudu wa Gatovu, Akagari ka Gahanga, Umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, barasaba inzego bireba kubafasha gukemura ikibazo cy’amakimbirane ashingiye ku mbibi z’ubutaka bavuga ko kimaze imyaka igera kuri itanu kidakemuka.

Iki kibazo, nk’uko abaturage bagitangariza HANGA NEWS, cyatangiye mu mwaka wa 2021, kikaba cyarakomeje kugera muri uyu mwaka wa 2026, aho impande zihanganye zikomeje kutumvikana ku mbibi z’ibibanza.

Abaturage bavuga ko muri iki kibazo harimo Bizimana Elie, Nyirashagasha Didasiene na Munyanziza Mathias witabye Imana, ubu akaba ahagarariwe na Nizeyimana Vincent. Aba bose bavuga ko hari ubutaka bwanditse ku izina rya Sauda Uwumina bwinjiye mu butaka bavuga ko ari ubwabo, bityo bakaba baranyuze mu nzira zitandukanye z’amategeko n’iz’ubuyobozi bashaka ko ikibazo gikemuka.

Ibyabaye ku wa 4 Nzeri 2026

Ku wa 4 Nzeri 2026, amakimbirane yongeye kuzamuka ubwo Ndosumugenzi Donati yazanaga imashini itangira gusiza ikibanza.

Donati yavuze ko aho Gipiyesi (GPS) imwereka hose ari mu buso bw’ubutaka bwe, bityo akaba afite uburenganzira bwo kuhakora.

Ku rundi ruhande, abaturage bahuriye kuri iki kibazo barabyamagana, bavuga ko ibikorwa byo gusiza bishobora gusibanganya ibimenyetso by’imbibi gakondo byagiye bikoreshwa mu gutandukanya ubutaka bw’impande zombi.

Kubera ko ikibazo cyari gikomeje gukaza umurego ndetse hakaba hari impungenge ko cyashobora kuvamo urugomo, HANGA NEWS ubwo yageraga aho byaberaga yabimenyesheje Polisi n’inzego z’ibanze.

Komanda wa Polisi n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gahanga bahageze, maze bategeka ko Donati ahagarika ibikorwa yari arimo, kugeza igihe impande zombi zizakemurira ikibazo mu nzira z’amategeko cyangwa mu bwumvikane.

Raporo zakozwe ariko ikibazo kiracyari aho

Abaturage bavuga ko impamvu bakomeje guhanga amaso Akarere ka Kicukiro ari uko iki kibazo cyagiye kigaragazwa mu nyandiko n’amahame y’ubuyobozi kuva mu 2021, ariko kugeza ubu kikaba kitarabona umuti urambye.

Raporo zakozwe mu mwaka wa 2021 zikagezwa ku Karere, nk’uko abaturage babivuga, zasabye Umurenge wa Gahanga gukorana na Komite y’Ubutaka kugira ngo ikibazo gikemurwe hashingiwe ku mbibi gakondo.

Mu mwaka wa 2022, raporo ya Noteri w’Umurenge nayo yagaragaje ko ubutaka buri mu mpaka bwashyizwe muri Site y’Imiturire, bityo ikibazo kikazwi gukemurwa na Komite ya Site.

Ariko kugeza ubu, abaturage bavuga ko nta gisubizo kirambye barabona.

Ibi ni byo bituma bavuga ko buri gihe impande zombi zigira icyo zikora ku butaka, ikibazo kikongera kubyuka, rimwe na rimwe hakaba n’ibikorwa bishobora guteza amakimbirane.

Abaturage bashinja Gitifu kubogama

Ku wa 4 Nzeri 2026, ikibazo cyongeye kuganirwaho imbere y’abaturage, aho bamwe bagaragaje kutishimira uburyo ubuyobozi bw’Akagari ka Gahanga bukurikiranamo iki kibazo.

Bamwe mu baturage bashinja Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gahanga, Solange Karigirwa, kubogama no kuba atarafashije impande zombi kubona umuti w’ikibazo.

Mu biganiro byabereye imbere y’abaturage, Gitifu Karigirwa yavuze ko Ndosumugenzi Donati afite uburenganzira bwo gusiza ikibanza cye, kandi ko aho Gipiyesi imwereka hose ari mu butaka bwe.

Ibi byatumye bamwe mu baturage batishimira imvugo y’ubuyobozi, bavuga ko bumvaga ko ikibazo cyari gikwiye kubanza gukemurwa mbere y’uko ibikorwa byo guhindura imiterere y’ubutaka bikomeza.

Umwe mu baturage yagize ati:

«“Gitifu wacu aho kudufasha gukemura ikibazo yaje yafashe uruhande rumwe. Dosiye y’iki kibazo ayimaranye umwaka mu biro bye, nta cyo ayikoraho.”»

Mu kumusubiza, Gitifu Karigirwa yavuze ko hari igihe atari ari ku kazi kubera ko yari mu kiruhuko cy’ababyeyi nyuma yo kubyara.

Ikibazo gikomeje gutera impungenge

Nubwo Polisi n’ubuyobozi bw’Akagari bahagaritse ibikorwa byo gusiza ikibanza ku wa 3 Nzeri, abaturage bavuga ko ikibazo kitarakemuka kandi ko hakenewe igikorwa cyihutirwa cy’inzego zibifitiye ububasha.

Impande zihanganye zikomeje kuvuga ko zifite ibimenyetso bishyigikira uburenganzira bwazo ku butaka, mu gihe abaturage bamwe basaba ko inzego zibifitiye ububasha zongera gusuzuma dosiye yose, zirimo raporo zakozwe mu 2021 n’iya Noteri w’Umurenge yo mu 2022.

Abaturage basaba ko hasuzumwa ibyangombwa by’ubutaka, ibipimo bya GPS, imbibi gakondo n’izindi nyandiko zose zirebana n’ubutaka buri mu mpaka, kugira ngo hamenyekane ukuri kandi ikibazo kirangire mu buryo bw’amategeko.

Kugeza ubu, ubuyobozi bw’Akagari bwahagaritse ibikorwa byari bikomeje kuri ubwo butaka, mu gihe impande zombi zisabwa gukemura ikibazo mu nzira z’amategeko cyangwa binyuze mu bwumvikane.

HANGA NEWS izakomeza gukurikirana iki kibazo no kumenyesha abasomyi ibyemezo bizafatwa n’inzego zibifitiye ububasha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *