KIGALI: Polisi yataye muri yombi abantu 5 bacuruza Urumogi
Guhera tari ya 01-03/09/26, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) rikorera mu mujyi wa Kigali ryafashe abantu 05 bacuruza urumogi, bafatanwe urumogi udupfunyika 2952 bakaba bafatiwe mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali.

Tariki ya 01/09/26, mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyakabanda hafatiwe Nizeyimana Patient afite udupfunyika 200 tw’urumogi agiye kurugurisha abakiriya be, akimara gufatwa yatangaje ko afite stoke mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda, abapolisi bihutiye kugera mu nzu yakodeshaga ari naho arubika basanga afite udupfunyika 1000 ndetse n’umukozi yakoreshaga mu kurutunda witwa Ukobizaba Patrick (36 Yrs) nawe arafatwa.

Tariki ya 02/09/26, mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Gatsata mu Kagali ka Nyamabuye ku makuru yatanzwe n’umuturage ko hari igipangu baturanye gicururizwamo urumogi abapolisi bageze muri icyo gipangu bafata uwitwa Ngirabakunzi Elias (37yrs), afite udupfunyika 28 amaze kurugururangura, abapolisi basatse iyo nzu basangamo udupfunyika 1702 tw’uwitwa Hakuzimana James wabonye abapolisi agahita yurira igipangu ariruka akaba agishakishwa ngo afatwe.
Muru uyu murenge wa Gatsata kandi hafatiwe umugore witwa Umubyeyi Adeline na Nkundimana Martin nabo bacuruza urumogi bafatanywe udupfunyika 16.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Wellars GAHONZIRE yashimiye abaturage batanze amakuru aba bantu bagafatwa ndetse n’urumogi bafite rugafatwa rutarakwirakwizwa mu baturage.
Kuba urumogi rungana gutya rufatwa n’ikimenyetso cy’uko hakiri abaturage bacuruza urumogi kandi ko hari nabarunywa, abaturage rero baributswa gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge batangira amakuru ku gihe kubo bazi ko babicuruza, ababinywa barashishikarizwa kubireka kuko bigira ingaruka ku buzima bwabo.
Abishora mu bukorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge baragirwa inama yo kubireka bagashaka ibindi bakora kuko bahugurukiwe kandi amayeri yose bakoresha yamaze kumenyekana.
Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya 20.000.000 Frw, ariko itarenze 30.000.000 Frw.

