Urubyiruko ry’umurenge wa Kigali bifatanyije n’abayobozi mu muganda wo gutera ibiti harwanywa isuri

Uyu wa 19/11/2022 mu murenge wa Kigali, mu kagali Ruliba ,habaye umuganda udasanzwe w’urubyiruko wo gutera ibiti by’ inturusi harwanywa isuri no kubungabunga ibidukikije ku musozi wa Ruhango na Ryamakomali aho GAMICO ikorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Hatewe ibiti bisaga ibihumbi 6000 by’inturusi.
Nyuma y’umuganda, urubyiruko rwasagaga 750 bicaye hamwe bahabwa ibiganiro bitandukanye.

Umuganda w’itabiriwe n’inzego zitandukanye harimo, Mayor w”Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ibikorwa remezo, DDEA w Akarere ka Nyarugenge ,Umuyobozi w ishami ry’ imiyoborere myiza ku Karere ka Nyarugenge, Gitifu w’umurenge wa KIGALI , Umuyobozi wa GAMICO ,abakozi ku murenge no ku tugali z’umutekano,CNJ ,Youth Volunteers ,intore ziri ku rugerero ,Abaturage, n’urubyiruko rukorera muri GAMICO.

Ibyaganiriweho Nyuma y’umuganda, bahawe ikiganiro ku ntekerezo shingiro z’imiyoborere y’ u Rwanda kuva 1994.

Nyuma DDEA w’Akarere ka Nyarugenge yahaye impanuro urubyiruko anasaba Mayor w”Umujyi wa Kigali wungirije gupfundurira agaseke abitabiriye umuganda nawe abaha impanuro z’ingenzi zigamije guhuza imbaraga tukiyubakira igihugu cyacu.

kunsanganyamatsiko igiri iti”URUBYIRUKO IMBARAGA ZIGIHUGU ZUBAKA KANDI VUB”.

Asoza ,agira ati:”UBUMWE BWACU NIZO MBARAGA ZACU”.

Urubyiruko ubwo bari mu muhanda.
Abayobozi bari mu muganda batera ibiti.
Nyuma y’umuganda bacinnye akadiho.
Bunguranye ibitekerezo.
Umuganda wakozwe haterwa ibiti.
Gitifu Christopher ari gutanga ikaze.
Abayobozi batandukanye mu biganiro.
Gitifu atera igiti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *