Gahanga:Muri gahunda yiswe Niture u Rwanda hashyizweho Abiru

Umurenge wa Gahanga, akarere ka Kicukiro, barakataje mu bukangurambaga bw’isuku n’umutekano no kurwanya igwingira ry’abana.

Uyu wa 14/1/2023, imbere y’ibiro by’uyu murenge habereye umuhango wiswe Niture u Rwanda , ni gahunda yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo umuyobozi w’umujyi wa Kigali w’ungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’abaturage,Urugeni Martine, DEA w’akarere ka Kicukiro Umutesi Solange, inzego z’umutekano (Polisi) n’abaturage muri rusange.

Rutubuka Emmanuel, Gitifu w’umurenge wa Gahanga, atangiza iyi gahunda yavuze ko biri muri gahunda yogufasha abana cyane abafite ikibazo cy’imirire mibi , ati:”Nitute u Rwanda, ni gahunda nziza cyane, twafashe ababyeyi basobanutse tubita Abiru b’umuryango , tubahuza n’ababyeyi bafite abana bagaragaraho ikibazo cy’imirire kugirango bafatanye babiteho cyane mukubashakira indyo yuzuye, ubundi tukomeze kurere u Rwanda , nicyo twabonye twakwitura umukuru w’igihugu Paul Kagame udahwema kugaragaza ko igwingira ry’abana ari ikibazo gikomeye kidakemutse ntaho u Rwanda rwaba rwerekeza”.

Gitifu yakomeje, avuga ko Abiru b’umuryango , ntabwo baje gusimbura ishingano z’ababyeyi ahubwo baje nk’abajyanama, ati:”Abiru b’umuryango n’abajyanama , kubera n’ababyeyi basobanutse Kandi bafite n’ubushobozi , icyo tubitezeho nuko abana baturuka mu muryango itishonoye twabahuje nabo bagiye kujya b’ababa hafi , bazajya bakomeza gufatanya n’ababyeyi babo gushakira umwana ubuzima bwiza”.

Urugeni Martine, Vice Meya w’umujyi wa Kigali yabwiye HANGA News ko , yashimye iyi gahunda umurenge wa Gahunda washyizeho, ati:”Ibi bintu nibyiza cyane, twifuza ko buri murenge washyiraho umwihariko cyane mutwita ku kibazo cy’igwingira ry’abana , Gahanga turayishyigikiye Abari b’umuryango twabonye bazafasha imiryango kumenya gutegura indyo yuzuye no Kwita ku bana , turizera ko iki kibazo hano bagiye kugishyiraho akadomo”.

Ku ikibitiro Abiri 27 bashyikirizwe abana , n’umuhango bafashijwemo n’abayobozi, banahita batangira kubagaburira indyo yuzuye. ubuyobozi bw’umurenge wa Gahanga buvuga ko ari Igikorwa kizakomereza mu midugudu yose.

Gitifu Rutubuka ,Ahuza umubyeyi w’umwana amuha umwiru.

N”igikorwa cyabereye imbere y’ibiro by’umurenge.

D.P.C wa Kicukiro yashyikirije umwiru umwana amushimira ko agiye kumwitaho.

D.P.C yashimiye iyi gahunda, ateruye umwana agiye kumuha umwiru ugiye kuzajya yita kumikurire ye.

Vice meya, yashigikiye iyi gahunda , ashyikiriza umwiru umwana.

Ababyeyi bari kumwe n’abiru.

Gitifu yatangije n’umuhango wo kugaburira abana indyo yuzuye.

D.P.C yahaye umwana indyo yuzuye.

Bishimiye iyi gahunda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *