Rulindo:Haravugwa urugomo mu kigo cya Institute Baptiste de Buberuka- Abanyeshuri batoroka ikigo bakajya gushikuza telefoni abaturage

Abaturage batuye Base, mu karere ka Rulindo, bari gutaka urugomo bakorerwa n’abanyeshuri biga mu kigo cy’imyuga cya Institute Baptiste de Buberuka, Abanyeshuri batoroka ikigo bakajya gushikuza telefoni abaturage nibyo bavuye guhaha, ubuyobozi buvuga ko bwatangiye gukurikirana iby’iki kibazo bamwe mubo byagaragayeho bafashwe.

Abaturage baganiriye n’itangazamakuru uyu wa 7/7/2022 bavuze ko imyitwarire y’aba banyeshuri ibahangayikishije,ati:”Abanyeshuri biga mu kigo cya IBB baratumaze, badutegera mu nzira ku mugoroba bakatwambura ibyo tuvuye guhaha na telefoni bakajya kubigurisha ahandi, Inkoko ,imyenda,Imyaka yacu mu nzu byose baratwara ,turasaba ubuyozi kudufasha kuko batangiye no kudutera mu ngo zacu bagatwara ibyo badusanganye mu ijoro”.

Aba banyeshuri bafite urugomo rukabije ngo baherutse guhohotera ushinzwe irangamimire mu murenge wa Base.

Niyibizi Onesiphore, Umuyobozi wungirije umushinzwe amasomo mu kigo cya IBB , yemereye itangazamuru iby’iki kibazo avuga ko babizi ariko batangiye kugira icyo babikoraho kugirango isura mbi ivugwa hanze ikurweho.

Nuwayo Jean Deny,ushinzwe ishami ry’uburezi muri Rulindo, avuga ko abakoze ibi byaha Bamwe batafashwe batangiye no kubazwa, ati:”Hari abafashwe bakoze ibyaha bihanwa n’amategeko batangiye kubazwa,ndetse n’ababyeyi babo twatangiye kubahamagaza kugirango baze twigire hamwe imyitwarire y’abana babo”.

Institute Baptiste de Buberuka (IBB) ,n’ikigo cy’imyuga kiri hafi y’isantere ya Base, Abanyeshuri bahiga baba mu kigo, ariko imyitwarire ya Bamwe batoroka bajya guhohorera abaturage yatangiye kwibazwaho, nta gikozwe vuba umusaruro aba banyeshuri bitezweho ntabwo wazagerwaho.

Iri shuri rya IBB-TVET riri mu Murenge wa Base rifite amashami y’ubumenyi ngiro nka: ACCOUNTING (Level 3,4 &5), TOURISM (Level 3,4 &5), COMPUTER SYSTEM TECHNOLOGY (LEVEL3 ), SOFTWARE DEVELOPMENT (LEVEL 4,5) , AUTOMOBILE ENGINE TECHNOLOGY (Level 3) na AUTOMOTIVE TRANSMISSION na AUTOMOTIVE SYSTEM CONTROL (Level 4,5.

Aho ikigo giherereye.

Source:Radio one

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *