Nyarugenge:Ahazwi nko mu marangi ya Biryogo umwataka yishe mugenzi we barwanira umukiriya
Mu karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Biryogo, ku mugoroba w’uyu wa 17/12/2025, habaye urupfu rutunguranye rwaturutse ku basore babiri bazwi nk’abataka, bashyamiranye bapfa umukiriya umwe ahasiga ubuzima.
Ahagana saa kumi nebyiri z’umugoroba ( 18h45’) , mu gace kazwi nko mu Marangi ya Biryogo, habereye icyaha cy’urugomo cyavuyemo urupfu rw’umusore wari usanzwe akora akazi ko gutanga serivisi muri restaurent.
Amakuru y’ibanze aturuka mu nzego z’umutekano agaragaza ko Nsengiyumva Furgence, umusore w’imyaka 19, ukora akazi ko kuba serveur muri Mini Restaurant ya Christella Retitia w’imyaka 34, yafashwe akekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Elie Ndayisenga, uzwi ku izina rya Paster, w’imyaka 22, wakoreraga Sumaya Restaurant ya Uwimpuhwe Sumaya.
Bivugwa ko aba basore bombi bagiranye amakimbirane yaturutse ku bapfuye umukiriya (clients), bigakurikirwa n’imirwano yakomeje gukara, bikarangira umwe muri bo ahasize ubuzima.
Iyi mirwano yabaye yateye impungenge n’ubwoba mu baturage bari hafi aho, bamwe bavuga ko aho hantu hakunze kugaragaramo amakimbirane n’imirwano ishingiye ku myitwarire idahwitse yo gutangunwa abakiriya bahagenda.
Ukekwaho icyaha yahise atabwa muri yombi, ajyanwa ku Kagali ka Biryogo mu gihe ategereje koherezwa kuri RIB Station ya Nyarugenge kugira ngo hakomeze iperereza ku byabaye.
Abaturage bo muri aka gace ka Marangi ya Biryogo bagaragaje impungenge ku mutekano wabo, basaba ko hakongerwa ingamba zo gukumira urugomo n’imirwano ikunze guterwa n’abataka, kuko bikomeje gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.
Inzego z’umutekano zatangaje ko iperereza rikomeje, kandi ko uzagaragara ko yagize uruhare muri iki cyaha azabibazwa hakurikijwe amategeko.

Umuvugizi wa police mu mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire HANGA NEWS twamubajije iby’aya makuru ubwo twateguraga inkuru isohotse ntacyo aratubwira, nagira icyo adutangariza turabishyira mu nkuru itaha.

Imodoka ya Police yahise iza gufata umurambo.

Resitora nyakwigera yakorera chez Sumaya.

