Mageragere:Umushinwa uvugwaho gukoresha umwana w’imyaka 15,agacyekwaho no kumusambanya umubyeyi we arasaba ubutabera
Mu Murenge wa Mageragere, akarere ka Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali, haravugwa inkuru ikomeye ivuga ku mushinwa witwa Huang Zhong Kai, uvugwaho gukoresha umwana muto w’umukobwa ufite imyaka 15.
Aya makuru aravugwa nk’ibirego bitaremezwa n’urukiko, bityo inzego bireba zigahamagarirwa gukora iperereza ryimbitse.

Nk’uko byatangajwe n’umubyeyi w’uwo mwana, Uwihoreye Berthilde, yandikiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Hategekimana Silas, amusaba ubufasha kugira ngo iki kibazo gikurikiranwe, anasaba ko umwana we ahabwa uburenganzira n’ubutabera bukwiye.
Nyuma yo kwakira iyo baruwa, ubuyobozi bw’umurenge bwatangiye gukurikirana amakuru, busaba ibisobanuro kuri kampani, ikora ubucukuzi bw’amabuye, aho bivugwa ko uwo mushinwa yakoreraga.
Amakuru yatanzwe agaragaza ko Huang Zhong Kai yaba yarabaga ahazwi nko mu Irebero, mu Murenge wa Kigarama, akaba yaravukiye mu Bushinwa tariki ya 11/5/1961, mu gace ka Jiangsu.

Mu rwego rwo gukomeza gukurikirana iki kibazo, Gitifu Hategekimana Silas yandikiye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), asaba ko hakorwa iperereza ku byavuzwe.
Iyo baruwa yoherejwe kuri RIB Station ya Mageragere tariki ya 26/8/2025. Icyakora, kugeza ubu, nta makuru arambuye aratangazwa ku cyavuye muri iryo perereza cyangwa aho rigeze. Nkuko bigaragara mu nyandiko uyu mushimwa ibi byaha acyekwaho yabikoze mu mwaka wa 2021.

HANGA NEWS, Aya makuru turavugana n’umuvugizi w’ubugenzacyaha mu Rwanda Dr Murangira B.Thiery amakuru aduha turaza kuyashyira mu nkuru itaha.
Umubyeyi w’umwana akomeje gutegereza ubutabera, avuga ko atarahabwa ibisobanuro bihagije. Hari n’abanyamakuru batangiye gutangaza ko aho uwo mwana aherereye ubu hatazwi, bikaba byongera impungenge ku mutekano we n’ahazaza he.
Iyi nkuru, iracyakurikiranywe hafi, aho inzego zishinzwe umutekano n’ubutabera zisabwa gutanga amakuru asobanutse no gufata ingamba zihuse, mu rwego rwo kurinda umwana no gutanga ubutabera ku birego bivugwa.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye mu kuganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, yavuze ko u Rwanda rwakira abanyamahanga mu bwisanzure, haba abarusura, abahakorera cyangwa abahatuye, ariko ko ibyo byose bikorwa hashingiwe ku kubahiriza amategeko n’imyitwarire myiza.
Yagize ati: “U Rwanda ni igihugu cyakira neza abanyamahanga, ariko ntidushobora kwihanganira uwo ari we wese, yaba umunyarwanda cyangwa umunyamahanga, uhohotera abaturage cyangwa ukora ibyaha. Abanyamahanga babigizemo uruhare bafatirwa ingamba zikomeye zirimo no gusubizwa mu bihugu byabo.”
Twibutsa ko umwana arengerwa n’amategeko, kandi amazina ye atatangazwa mu itangazamakuru hagamijwe kumurinda.
Tuzakomeza kubagezaho amakuru mashya uko agenda aboneka.

Dore ko, uyu mushimwa ishuro zose HANGA NEWS twagerageje kumuvugisha ntibyakunze, igihe yabonetse akagira icyo atubwira kuri iyi case avugwaho turabishyira mu nkuru itaha.

