RTB Board na Ambasaderi wa Luxembourg basuye GS Camp Kigali School TSS bareba aho hubakwa icyitegererezo cy’amasomo y’Imyuga n’Ubumenyi ngiro
Kuri uyu wa Kabiri, taliki ya 09 Ukuboza 2025, Ishuri rya GS Camp Kigali School TSS ryakiriye itsinda ry’abashyitsi baturutse kuri Rwanda TVET Board (RTB) barangajwe imbere na DG RTB Eng. Dipl. Paul UMUKUNZI, bari kumwe n’Ambasaderi wa Luxembourg mu Rwanda.

Aba bayobozi bakiriwe na DEA w’Akarere ka Nyarugenge, Bwana INGANGARE Alexis, hamwe n’ubuyobozi bw’ishuri bwana Niyosenga Jean de Dier.
Gusura ahazubakwa inyubako z’Icyitegererezo (Center of Excellence)
Nyuma yo kuganira n’ubuyobozi bw’ishuri, abashyitsi basuye ahagenewe kubakwa Center of Excellence izajya yifashishwa mu kongerera abanyeshuri ubumenyi ngiro n’ubumenyi bwa tekiniki ku rwego rwo hejuru mu Karere ka Nyarugenge.

Mu ijambo rye, DG RTB Eng. Dipl. Paul UMUKUNZI yashimye intambwe iri guterwa mu guteza imbere ireme ry’inyigisho za TVET mu mujyi wa Kigali, agira ati:
“GS Camp Kigali School TSS ni ishuri rifite ejo hazaza heza mu guteza imbere ubumenyi ngiro. Izi nyubako z’icyitegererezo zizafasha urubyiruko kubona ubumenyi bujyanye n’isoko ry’umurimo, bityo dukomeze kubaka igihugu gifite abahanga n’abanyamwuga mu nzego zitandukanye.”

Na we Ambasaderi wa Luxembourg mu Rwanda yashimye uruhare rw’ishuri mu gutanga uburezi bufite ireme, ati:
> “Dushimishijwe no kubona uko u Rwanda rushyira imbere uburezi ngiro. Aho gahunda nk’iyi y’icyitegererezo igejeje ibikorwa ni urugero rwiza rwo gushora imari mu bushobozi bw’urubyiruko.”
Gusura ishami ry’Ubutetsi (Food & Beverage Operations)
Abashyitsi basuye kandi abanyeshuri bo mu ishami rya Food & Beverage Operations (FBO) bari mu myitozo ngiro. Babasanze bashyira mu bikorwa amasomo bahawe, berekana ubuhanga mu guteka, gutegura amafunguro no kwakira abakiriya.

DG RTB yashimye intambwe iri guterwa n’iri shami, agira ati:
> “Abanyeshuri twabonye hano bafite ubumenyi n’ubushishozi. Uburyo bigishwa binyuze mu bikorwa bifatika bigaragaza ko iri shuri riri gushyira imbaraga mu ireme.”
GS Camp Kigali School TSS ifite ubushobozi bwo kwaguka
Abayobozi basuye ishuri bishimiye uburyo ritangirwamo amasomo ndetse n’aho riherereye, ahakikijwe n’ibikorwa remezo bikomeye birimo:
Amahoteli y’inyenyeri eshanu ahegereye ishuri
Stade nshya ya Pele Stadium
Kandt Museum nk’ahantu ndangamuco
Agace ka Biryogo kazwiho ubukerarugendo n’ubuhanzi.

DEA w’Akarere ka Nyarugenge, Bwana INGANGARE Alexis, yashimye imikorere y’ishuri n’ubushake bufite bwo kwaguka, agira ati:
“Iki kigo gifite amahirwe akomeye yo kuba indashyikirwa kubera aho giherereye n’uburyo gifite ubushobozi bwo kwaguka no kwakira amashami mashya y’ubumenyi ngiro.”

Ubuyobozi bwa GS Camp Kigali School TSS bwashimye uru ruzinduko, buvuga ko ari imbarutso yo kongera imbaraga mu ireme ry’uburezi no kwitegura kwakira ibikorwa by’icyitegererezo bizatuma ishuri riba ku isonga mu gutanga ubumenyi ngiro mu Karere ka Nyarugenge no mu Rwanda.

