Nyamasheke: Ndagijimana Félix yatawe muri yombi ukurikiranyweho gukubita no gukomeretsa Gitifu w’Akagari ka Mariba
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), sitasiyo ya Shangi mu Karere ka Nyamasheke hafungiye uwitwa Ndagijimana Félix, w’imyaka 44 y’amavuko, ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Amakuru atangwa n’inzego z’umutekano agera kuri HANGA NEWS agaragaza ko Ndagijimana akekwaho gukubita Ngabonziza Principe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mariba, mu Murenge wa Nyabitekeri, Akarere ka Nyamasheke.
Bivugwa ko icyaha cyabaye mu minsi ishize, aho uyu muyobozi yakorewe urugomo mu gihe yari ari mu nshingano ze zo guha serivisi abaturage.
Nyuma y’iki gikorwa, inzego z’umutekano zahise zitangira iperereza ryihuse, bituma ukekwaho icyaha atabwa muri yombi.
Ubu Ndagijimana Félix afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Shangi, mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha, hakurikijwe amategeko.

RIB yibukije abaturage ko ihohoterwa iryo ari ryo ryose ritemewe n’amategeko, cyane cyane irikorerwa abayobozi n’abandi bari mu nshingano zo gukorera rubanda, inashishikariza abaturage gukemura amakimbirane mu nzira zemewe n’amategeko.
Urwego rw’Ubugenzacyaha rurasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe, kugira ngo ibyaha birindwe kandi ababigizemo uruhare bagezwe imbere y’ubutabera.

