Tito Rutaremara yagaragaje uko icyari inzozi cyashibutsemo icyerekezo cy’u Rwanda ruhamye
Inararibonye muri Politiki y’u Rwanda, Tito Rutaremara, yavuze ko ibyo benshi bafataga nk’inzozi mu kongera kubaka Igihugu cyashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi byashobotse kubera abayobozi beza barugeneye icyerekezo kizima.
Yabigarutseho mu Kiganiro Isesenguramakuru cya Radio Rwanda cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 9 Werurwe 2024. Yagihuriyemo na Ambasaderi Nsengimana Joseph ufite inararibonye muri dipolomasi ndetse akaba yarigeze guhagararira u Rwanda muri Afurika Yunze Ubumwe na Depite Veneranda Nyirahirwa.
Tito Rutaremara yavuze ko ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda ari bwo bwabaye umusingi ukomeye wo kubakiraho Igihugu.
Ati “U Rwanda rwagize ingorane ariko rwagize amahirwe yo kugira RPF [Inkotanyi] yari ifite abayobozi bazima.’’
Nk’umunyepolitiki, Tito yibukije ko ubuyobozi bwa RPF bwari buzi ko icyo bwifuza ari ukubaka u Rwanda, “byanatumye bushyira imbaraga mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.”
Ati “Igihugu cyacu iteka kigira amahirwe. Iyo ibintu byabaye bibi, hagira abaza bakakigarura.’’
Tito yavuze ko mu Rwanda nta watsinze kuko uwabohoye Igihugu yasanze gisigariye aho, abantu barashize, benshi bari hanze.
Yakomeje ati “Intsinzi ya mbere yari icyo gihe [bicaye hamwe mu biganiro byo mu Urugwiro], aho Abanyarwanda bicaye hamwe bakareba bati ‘ko Igihugu cyacu tugifite, tucyerekeze he? Abanyarwanda bose bari hamwe. Iyindi ni ukwegezayo abatwicaga, batera izindi ngorane.’’
Mu biganiro byo mu Urugwiro ni ho hatangiwe ibitekerezo byafasha mu kubaka u Rwanda rutazakomeza kubonerwa mu ndorerwamo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni na ho havuye Icyerekezo 2020.
Tito ati “Hari abavuze ngo twarebye icyo dukora. Byari nk’inzozi ariko kurota kwashyikirijwe abayobozi bashoboye hanyuma bakubonamo icyerekezo.’’
Mu byo u Rwanda rwagezeho, rwabanje kubakira ku bumwe n’ubwiyunge no kubaka Igihugu kidaheza.
Ambasaderi Nsengimana Joseph yashimangiye ko mu mateka ashaririye, ari ho u Rwanda rwavomye kwigirwa kwarwo.
Ati “Icyo byatanze kiragaragara kuko Abanyarwanda bari hamwe ku gipimo cya 94%. Ubwo bubabare bwatumye Abanyarwanda bamenya ko bagomba kwigira, bakubaka ubumwe bwabo. Iyo ntekerezo ya kera yatumye abanyamahanga kuri ubu bashaka kutwigiraho.’’
Depite Nyirahirwa Veneranda yavuze ko iyo arebye aho Umunyarwanda ageze nyuma y’imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, bitanga icyizere.
Ati “Hari ubwihebe bwinshi Jenoside igihagarikwa, hari impunzi, hari abapfakazi, nta mafaranga igihugu cyari gifite, amatungo yari yarariwe muri Jenoside, inyubako nyinshi zari hasi.’’
Yavuze ko igihugu cyari gisigaye nta cyo gifite, cyugarijwe n’abacengezi, ibibazo byinshi byasabye imbaraga nyinshi ngo cyiyubake.
Ati “Ni cyo cyatumye bamwe baba ibigwari bati ‘ibi bintu Leta ntizabishobora’, bahungana na duke igihugu cyari gifite. Byari ibibazo byinshi kandi byasabye intwari, abantu bahagaze bakavuga bati ‘amateka ashobora guhinduka.’’
Nyuma y’icyerekezo 2020, u Rwanda rwihaye mu 2000, ubu ruhanze amaso icyerekezo 20250 aho rwifuza kuzaba ari Igihugu gifite ubukungu buteye imbere, mu gihe mu 2035 ruzaba rufite ubuciriritse.

