Kamonyi:Habereye impanuka yaguyemo umuntu umwe

Mu karere ka Kamonyi, umurenge wa Gacurabwenge, Akagali ka Nkingo, umudugudu wa Nyamugari, uyu munsi Tariki ya 9/03/2024 ku isaha ya Saa 11h40 habereye impanuka ikomeye.

N’impanuka yo m’umuhanda aho Imodoka zagonganye k’uburyo bukomeye, hakaba hari abakomeretse bikomeye ndetse nabakomere byoroheje, hakaba hangiritse bikomeye Imodoka 1.

Muri iyi Mpanuka hakaba hakomeretse bikomeye abantu 19 murabo umwe(01) yahise yitaba IMANA, hakaba hangiritse ibinyabiziga 4, abakomeretse bose bari bajyamwe mu bitaro bya CHUK

Imodoka yateje impanuka niyo mu bwoko bwa TAX MINIBUS (Twegerane) ifite Plaque RAB 069D ikaba yaritwawe na NDAGIJIMANA Joseph ufite Imyaka 21, iyi mpanuka ikaba yatewe no kutaringaniza umuvuduko k’umushoferi warutwaye TAX(Twegerane), iyi modoka ikaba yaritwawe abantu 21, yavaga KIGALI yerekeza MUHANGA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *