Nyarugenge:Mbere yitwaga Raguna ihinduka Nofla:Akabari umuyobozi aherutse gufatwa asambanira mu ruhame kongeye gufungwa kubera Urugomo
Dr. Musangwa Jean,yahoze afite ivuriro ashyiramo akabari kitwa Raguna, bakavuga ko arakumuyobozi ukomeye kurwego rw’igihugu muri COVID bakica amabwiriza nyuma yo kuhasenya yimukiye ahandi ahindura n’izina kitwa ”Nofla Moter”.
N’akagari benshi bavuga ko urubyiruko rurahashiriye hacururizwa ibiyobyabwenge hafatiwe abantu babiri bacuruza Cocaine harimo n’umwe mu bakozi bakozi wakoraga akazi ko kuvanga umuziki , bose bari muri Gereza ya Mageragere bakatiwe n’inkiko kubera iki cyaha.
Sibyo gusa, umwaka ushize Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) icyo gihe rwataye muri yombi umukozi ushinzwe kubika amakuru (Data Manager) mu karere ka Nyamagabe, nyuma yo kugaragara mu mashusho asambanira ku karubanda.
Itabwa muri yombi ry’uyu mugabo icyo gihe ryemejwe na Dr Murangira B Thierry uvugira RIB wavuze ko uyu muyobozi bamutaye muri yombi akurikiranywaho icyaha cyo “gukora ibikorwa by’urukozasoni mu ruhame ubwo yarari mu kabari ka Nofla agakora imibonano mpuzabitsina mu ruhame.”.
Icyo gihe aka kabari kaje guhamwa , nkuko twavuganye n’umwe wari umuyobozi wako ku murongo wa telefoni ,yagize ati:'”Twaritabye mu mujyi wa Kigali , njyana na Gitifu w’umurenge, Command wa police, ukuriye irondo , tuhava dusabye imbabazi ko amakosa yose abera mu kabari kacu atazongera , turanabisinyira duhabwa imbabazi”.
Byongeye kudogera : Ubwo inzego z’ubuyobozi mu murenge wa Muhima bari mu bikorwa byo kugenzura amabwiriza y’insengero n’utubari , kumanywa y’ihangu basanze aka kabari kuzuye abantu bari kunywa inzoga banasinze kuburyo buteye ubwoba , Kandi amabwira avuga ko bitemewe kunywa inzoga mu gihe cy’amasaha y’akazi, kugeza naho bamwe bubahutse guhangana inzego z’umutekano ”.
Byanashimangiwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima, Madamu Mukandori Grace yahamirije HANGA News ko Nofla bayifunze nyuma yo gukomeza kurenga ku mabwiriza , Ati:'”Twagiye tubihananguriza kenshi ,ariko byaranze bakomeje guteza Urugomo ntibubahiriza igihe n’amasaha ,kugeza ubwo natwe twaje mu bikorwa by’ubugenzuzi kubera harimo abasinzi bashaka guhangana natwe, kubera twari kumwe n’inzego z’umutekano bamwe twabaye tubajyanye kuri police mu rwego rwo kubafasha gusinduka, ”.
Benshi batunguwe nuko ,abasagariye inzego z’umutekano bwakeye barekurwa bataryojwe Urugomo.
HANGA NEWS, twamubajije ingamba zihari zifatika kubera ko abaturage batuye kariya gace batajya basinzira kubera urusaku barara bakora kugeza murucyerera , Agira ati:”Tumaze kubahana kenshi cyane, n’ubu twahafunze Ukwezi nk’ibihano tubahaye ,ndetse tuzanahafungura aruko bishyuye amande? ubu noneho kubera ari isubiracyaha amande ashobora no kugera kuri Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda”.
Amakuru agera kuri HANGA NEWS, nuko aka kabari amande ubuyobozi babaca ntacyo ababwiye kubera binjiza amafaranga menshi aturuka mubiyobyabwenge bihacururizwa , uwaduhaye amakuru yatubwiye ko n’ubu ubuyobozi bavuga ko bagafunze bidakunda n’ubu ibyumba bya Lodge byarayemo abantu n’inzoga binywera na ny’iri kabari Dr Musangwa yari ahari ,Ati:”Ruswa ihabwa abayobozi niyo ituma ibyaha bikorerwa Nofla bidacika, urebye ukuntu urubyiruko ruhagana baba bameze , leta ntacyo ikoze abana b’u Rwanda baraza kuhashirira”.
Dr Murangwa uvugwa ko , ibi byose bikorwa mu kabari ke, yitwaza ko akomeye HANGA NEWS twavuganye ku murongo wa Telefone atubwira ko ibivugwa byose nawe abyumva ariko atazi aho bituruka, Ati:'”Menya ibibazo byahano menyeshwejwe na Komanda wa Police, n’ubu ndihano muri camera ndi gushakisha ibyo yabwiye byabaye kumanywa kugirango menye ibyaribyo, gusa nanjye numvise ko bahohoteye abayobozi ndimo kubikurikirana”.
Benshi bakomeje kwibaza impamvu ushinzwe ubuzima Dr Musangwa ariwe wakarengeye abantu ahubwo iwe hakaba ariho urubyiruko ruri kwangirikira kubera ibiyobyabwenge n’inzoga.

Aho Nofla iherereye mu kagari ka Rugenge,umurenge wa Muhima,akarere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali.

Itangazo rigaragaza ko ubuyobozi bwahafunze igihe Kingana n’ukwezi, nubwo abaturage barimo kuvuga ko ataribyo barimo gukora kubera Ruswa.

Dr Musangwa Jean ,ny’iri Raguna yasenwe ahindura izina Nofla havugwa ko habaye indiri y’ibiyobyabwenge.

