#Kwibuka30:Reka nsubize Rose, Habyarimana ntiyazize Jenoside yakorewe Abatutsi azamushakire umunsi we ajye amwibukiraho-DDEA Regis
Kuri uyu wa Gatanu ,tariki tariki 12 Mata 2024, Umurenge wa Gatsata umwe mu Murenge igize Akarere ka Gasabo, umujyi wa Kigali wibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu Rwanda n’Isi muri rusange bari mu bikorwa bitandukanye hirya no hino byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 30, byatangijwe kuri uyu wa 7 Mata 2024, ndetse bikazakomeza mu minsi 100 hibukwa inzirakarengane zisaga miliyoni zishwe mu mezi atatu gusa.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gasabo, bwana Mudaherenwa Regis , wari intumwa ya leta yabwiye abaturage bitabiriye umuhango wo kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe abatutsi ko ubutumwa nyamukuru bwa leta ari kubakomeza no kubaha Ihumure.

Agaruka kubahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi, yatanze urugero rw’umukobwa wa Habyarimana,Agira ati:”Nabonye twitter ndende mu kinyamakuru mpuzampahanga cya BBC aho uwitwa Marie Rose avuga ko mu gihe hatangira icyunamo mu Rwanda bakwiye no kwibuka Se wari Perezida Habyarimana Juvénal ”’.

Aha yagize ,ati:”Reka musubize”: Habyarimana ntabwo yazize Jenoside yakorewe abatutsi, twe twibuka Abatutsi bazize Jenoside.
Ati:”Urebye imvururu n’akaduruvayo kari mu gihungu icyo gihe, nta muntu utari kwica Habyarimana, niwe Perezida wa mbere ku Isi nabonye washinze umutwe w’ibyihebe mu gihugu abaha imbunda aza no kubavanga n’abasirikare”.

Habaho iminsi myinshi itandukanye , … Hari uwo kuramirizaho Shitani.. nuwo kwibuka ibigwari , nta wumubujije kwibuka abe , nashake umunsi we ajye yibuka Se Habyarimana ariko asigeho kugoreka amateka kuko Jenoside yakorewe abatutsi, iyo tubivuze nta wushidikanya haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Yasoje ubutumwa yibutsa urubyiruko ko , badakwiye guha amatwi abantu bagihembere inzangano n’amacakuburi, ati:”Mufate iya mbere musubize abo Bose birirwa bavuga ubusa bashaka kutugarura mu bihe bibi twavuyemo, mukoreshe imvugo nziza mwirinda gutukana nabo mubereke ko mwarezwe neza”.

