Mageragere:Inteko rusange yateranye hizihizwa isabukuru ya 35 y’umuryango FPR-Inkotanyi

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu murenge wa Mageragere, mu karere ka Nyarugenge, bateranye mu nteko rusange bizihiza isabukuru ya 35 umuryango umaze uvutse.

Iyi nteko yateranye uyu 10/2/2023 , hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo koroza Inka abaturage batishoboye, kumurika bimwe mu bikorwa by’amajyambere biri muri Mageragere bavuga ko babicyesha FPR-Inkotanyi, harimo amashuri meza, Amavuriro agezweho, by’umwihariko bishimiye ikorwa ry’umuhanda wa Kaburimbo imirimo yo kuwubaka irimbanyije bazawutaha vuba aha.

Hategekimana Silas, Komiseri ushinzwe imiyoborere muri FPR-Inkotanyi mu murenge wa Mageragere, yabwiye HANGA News ko hari hamaze igihe inteko y’umuryango idaterana kubera COVID, ubu bishimira ko bateranye bari no mu birori byo kwizihiza isabukuru ya 35 umuryango amaze uvutse, ati:”Turishimira ko abanyamuryango twongeye guterana, uyu munsi turi kwishimira ibyo twagezeho dukesha umuryango wa FPR-Inkotanyi, hari ibikorwaremezo byatugezeho birimo amashuri, Amavuriro, amazi meza, birakomeza n’ubu kaburimbo yahageze turi mubyishimo”.

Emmy NGABONZIZA, Umuyobozi wa FPR-INKOTANYI mu karere ka Nyarugenge, wari n’umushyitsi mukuru yashimiye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ba Mageragere uburyo bateguye neza uyu muhango , ashimira na chairman w’umuryango Paul Kagame ko imirongo migari yashyizeho ko yatanze amahirwe Kuri bose none bari gucinya akadiho bishimira ibyiza FPR-Inkotanyi yabagejejeho , ati:”Ibikorwa by’amajyambere birakomeza kuko niyo ntego ya FPR-Inkotanyi, Mageragere mwari mu bice by’icyaro, kubera imiyoborere myiza y’umuryango FPR-Inkotanyi ko amajyambere agera kuri Bose , kaburimbo yaje ,ejo bundi turaba tuyitaha dicinya akadiho”.

Umuhango wasojwe no gukata umutsima , mu rwego rw’ubusabane , basoje bacinya akadiho bishimira ibyiza umuryango wa FPR-Inkotanyi ibagejejeho.

Bamwe mu baturage bavuganye na HANGA News Nyuma y’ibirori , bari gushima ibikorwaremo n’amajyambere byabegerejwe cyane umuhanda wa kaburimbo yahawe kiribo ni gihamya ko imvugo ya FPR-Inkotanyi niyo ngiro, umuhanda bemerewe na Perezida Kagame ubagezeho Kandi vuba.

Uyu muhango waranzwe n’ibikorwa byo korozanya.

Chairman wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyarugenge Emmy NGABONZIZA ashimira abaryamuryango I Mageragere ko bateguye neza uyu muhango.

Abanyamuryango bacinya akadiho bishimira ibyiza bagezeho.

Byari ibyishimo gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *