Karongi-Gishyita:Kutagira amarimbi bituma uwapfuye akorerwa ivangura rishingiye ku Idini

Abaturage bo mu Murenge wa Gishyita kimwe n’ahandi mu Karere ka Karongi biganjemo abasanzwe bakodesha batagira ubutaka, bavuga ko bashyingura mu ngo abandi bagasaba abaturanyi ubutaka bwo gushyingura ababo, kubwo kutagira irimbi rusange. Iryo Kwa Padiri naryo rimwe rukumbi riri muri kano gace ryakira uwapfuye ari umukirisitu gusa, bamwe bavuga ko ari ivangura rishingiye ku madini, bifuza ko leta yabashyiriraho irimbi rusange ryakira Bose.

Abataka kubangamirwa no kutagira amarimbi rusange ni abo mu Murenge wa Gishyita mu Kagari ka Musasa mu Karere ka Karongi cyane abatuye mu isantere y’ubucucike ya Mugonero, baravuga ko kubura aho ushyingura uwawe rimwe na rimwe ukajya kumusabira aho wamushyingura, ibyo bita kumucumbikisha, bibabangamira kandi nyamara Leta yari ikwiye gushyiraho aho bashyingura mu buryo bwa rusange.

Bati “Turakennye, naho dufite ni aho kudufasha kubaho kuko ni hato tuhifashisha duhinga, iyo hagize ugira ibyago agapfusha umuntu, hari igihe biba ngombwa ko ujya kumucumbikisha, cyangwa se ukamushyingura mu nzu”.

Abandi bavuga ko babazwa nuko irimbi rimwe baturanye ryemera kwakira uwapfuye ari umukirisitu, ati:”Ibi nabyo tubona ari ivangura rishyingiye ku idini, Irimbi rukumbi rizwi muri Kano gace niryo Kwa Padiri bakira abakirisitu gusa, abandi tubashyingura mu bihuru cyangwa mu nzu kuko benshi nta mirima tugira ino turi abacumbitsi”.

Sengiyumva Rwandekwe Songa, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gishyita ,yabwiye HANGA NEWS ko iki kibazo bakizi, ati:”Nibyo koko icyo kibazo kirahari, nta rimbi rusange umurenge tugira kimwe n’indi duturanye, gusa hari gushakwa igisubizo hari aho itsinda ryasuye dutegereje icyo abagenzuzi bazemeza kubera habayeho ikibazo cyo kwimura abaturage”.

Nubwo Gitifu avuga ko hari imbogamizi zaho basuye zo kwimura abaturage , hari aho beretse HANGA NEWS hafi y’umuhanda hari na parking y’igisigara cya leta bakoze bakora umuhanda, aba baturage barimo kuvuga ko leta ifashe umusozi uri hejuru yaho cyangwa undi byegeranye byababera hafi bikanaborohera kuzana uwapfuye ku irimbi nta kiguzi gihenze bahuye nacyo.

Izi mpungenge zabo ,Gitifu avuga ko ufite ubutaka yumva ko bwakoreshwa nk’irimbi yabegera bakaganira hagashakwa igisubizo ntubwo nta gihe yatanze iki kibazo kizaba cyarangiye.

Imwe mu misozi abaturage beretse itangazamakuru idafite ikintu iri hafi basana leta ko yabafasha hagakorwa irimbi rusange.
Aho bavuga ko ari igisira cya leta, baheraho bakora parking batiriwe bimura abaturage.
Hari n’umuhanda ujyayo Kandi hegereye Kaburimbo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *