Kicukiro-Nyarugunga:Imfubyi za Jenoside ziratabaza kuko Musengimana wahoze ari umusirikare yabohoje imitungo y’ababyeyi babo kuva 1994 kugeza n’ubu
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 bo mu muryango wa Ngiruwonsanga Jean Baptiste bakundaga kwita Ruhashya,baravuga ko umutungo wabo utimukanwa ugizwe n’isambu ifite ubuso bwa hegitari ebyiri zirenga ufite UPI:1/03/10/03/755 uri mu Murenge wa Nyarugunga, Akagali ka Rwimbogo, Umudugudu wa Rwinyange, bwigaruriwe na Musengimana Protegene kuva Jenoside yakorewe abatutsi yahagarikwa kugeza 2022, aba bana baracyasiragira mu nzego z’ubuyobozi basaba gusubizwa imitungo y’ababyeyi babo, ariko byaranze. Uyu Protegene we aravuga ko kugira ngo yemera gusubiza uwo mutungo agomba kubanza kwishyurwa amafaranga yose y’imyaka yamaze aharinda bo badahari.
Uyu Musengimina Protegene uvuga ko yahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda, arashinjwa n’aba bana barimo Mukamana Anne Marie ari nawe mukuru w’umuryango avuga ko uwo basigiye umutungo wabo bafitanye isano yawiyanditseho mu gihe urwandiko bamwandikiye nyuma yo kujya muri Amerika rugaragaza ko atahawe ububasha bwo kugira icyo agurisha cyangwa kugitangaho impano.
Ubu si ko bimeze kuko Protegene yakasemo ibibanza abigurisha abantu batandukanye harimo nyiri kaminuza ya KIM,ubu bamaze gutura bakaba bafite n’ibyangombwa by’ubutaka.
Abana batandatu ba Ngiruwonsanga Jean Baptiste bari muri Amerika ubu baribaza aho bazatura nibagaruka mu Rwanda mu gihe isambu yabo yatujwemo abandi ndetse Musengimana Protogene basize mu nzu yabo akaba yaranze kuyivamo, amakuru avuga ko yamaze no kuyitangaho ingwate muri banki.

Imitere y’ikibazo mu nshamake
-Abana ba Ngiruwonsanga Jean Baptiste nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bagiye gushakira ubuzima muri Amerika umutungo wabo bawusigira Musengimana Protogene birangira atangiye kuwugurisha, ariko abo mu muryango bamubaza akavuga ko Leta ari yo yatanze ibyo bibanza mu gihe raporo ya Komite Ishinzwe Ubutaka mu Kagali ka Rwimbogo inyomoza ayo makuru.
-Musengimana Protogene mbere ya Jenoside yari asanzwe aza kuba mu rugo rwa Ngiruwonsanga Jean Baptiste akurikiye nyina wabo witwa Mukamudenge Madeleine, agirirwa icyizere cyo kuragizwa uwo mutungo nk’umusore wari n’umusirikare.
-Mu 1999 nibwo umukobwa wa Ngiruwonsanga Jean Baptiste witwa Anne Marie ari nawe mukuru w’umuryango yumvise ko Protogene yakase ibibanza mu isambu yabo agatangira kubigurisha kandi nta burenganzira abifitiye.
-Tariki ya 23 Kamena 1999, nibwo Anne Marie umukuru w’umuryango kwa Ngiruwonsanga Jean Baptiste wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yanditse ibaruwa iha Musengimana uburenganzira bwo gucunga umutungo wabo, ndetse ko nta burenganzira afite bwo kuwutanga cyangwa kuwugurisha abandi bantu.

Protegene ushinjwa kubohoza inzu.
-Tariki ya 3 Ugushyingo 2003 Kalinamaryo Théogène Burugumestre w’Akarere ka Kanombe yandikiye Musengimana Protogene ibaruwa imutegeka kuva mu mutungo w’abandi bitarenze tariki ya 30/11/2003, ariko ntiyabikora n’ubu aracyari mu nzu yubatswe na Ngiruwonsanga Jean Baptiste Ruhashya.
-Abo mu muryango wa Ngiruwonsanga Jean Baptiste barasaba ubutabera kuko urubanza rwabo rwakomeje gusubikwa ku mpamvu batazi ari yo mpamvu basaba inzego zirebwa n’iki kibazo kubatabara no kubarenganura.

Inzu yabohojwe.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Gicurasi 2022 ikinyamakuru HANGA NEWS cyavuganye na Musengimana Protegene uvugwa kwanga gutanga inzu y’abana ba Ngiruwosanga barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yemera ko atayitanga mu gihe cyose atarishyurwa amafaranga yo kuyicungira umutekano ,ati “Ntabwo nzigera mbaha inzu yabo mu gihe najye nayicunze bari muri Amerika, banyishyure uburinzi bwayo n’ibyo nayitakajeho’’.
Nubwo avuga ibi, ariko abatangabuhamya batandukanye bazi iby’iki kibazo bavuga ko Musengimana Protegene imyaka irenga 20 amaze muri iyi nzu nawe yayibayemo ku buntu kuzega ashatse umugore ndetse agerekaho no kugurisha ibibanza atabiherewe uburenganzira nabo mu muryango wa Ngiriwusanga Jean Baptiste (Ruhashya).
Nubwo hiyambajwe inkiko nabwo bikaza kudindira,iki kibazo Protegene avuga ko Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro akizi yanamuhamagaye mu biro yumva uko giteye asaba impande zombi kumvikana, ariko nabyo byaranze.

Ibaruwa yamuhaye amusaba kuva mu nzu.
Umutesi Solonge, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere (DEA) wa Kicukiro ubwo iyi inkuru yategurwaga umunyamakuru yagerageje kumva icyo abivugaho ntibyakunda igihe cyose azaboneka nawe azahabwa ijambo mu nkuru itaha.

