Kigali:Umurenge wa Rwezamenyo wibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

Uyu wa Gatanu tariki ya 6/6/2025 umurenge wa Rwezamenyo, mu karere ka Nyarugenge, wibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, n’igikorwa cyitabiriwe na Depite Kalisa Jean Sauveur, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n’imibereho Urujeni Martine, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge Bwana Ingangare Alexis, IBUKA, Inzego z’umutekano n’imbaga y’abaturage.

Muri uyu mwaka wa 2025, abitabiriye basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, bashyira Indabo ku rwibutso bibuka abahashyinguwe abavanywe mu murenge wa Rwezamenyo kimwe n’ahandi hatandukanye mu mujyi wa Kigali.

Bakomereje igikorwa cyo kwibuka ku rwibutso rw’abazize Jenoside ruri mu kigo cy’Abafurere i Nyamirambo kizwi nka Saint Joseph Integrated Technical College ( SJITC- Nyamirambo).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwezamenyo, Nirere Marie Rose, yavuze ko igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bikwiye kandi bifite akamaro kuko biha agaciro abashyinguye mu rwibutso.

Yakomeje , avuga ko umurenge wa Rwezamenyo mbere ya Jenocide yakorewe Abatutsi wari umwe mu tugari twari tugize Segiteri Nyakabanda. Abatutsi batangiye gutotezwa bitwa ibyitso by’Inyezi baricwa, abandi barameneshwa.

Mu ijambo rye, Hon. Kalisa Jean Sauveur yasabye abantu bose gukomeza kwirinda icyasubiza igihugu mu icuraburindi nk’umwiryane amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, abasaba gukomeza kubakira ku bumwe n’ubudaheranwa biranga Abanyarwanda bakunda igihugu , KwibukaTwiyubaka.

Mu buhamya bwatanzwe bagarutse ku bugome bw’Interahamwe zakoze mu gihe cya Jenoside mu murenge wa Rwezamenyo, basobanura uko zamaraga kwica Abatutsi zikabakuramo imyenda yabo zigahita ziyambara.

Tariki ya 6/6/1994, n’itariki utazibagirana mu batuye Rwezamenyo nibwo hishwe Abatutsi benshi bari bahungiye mu kigo cya Saint Joseph bizeye ko bari buhakirire kuko cyari ikigo cy’abihayimana. Bishwe n’interahamwe zifatanije n’abasirikare harimo n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Col. Renzaho n’Umuyobozi wa Segiteri Nyakabanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *