Huye:Saint Mary Kiruhura bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi-Abanyeshuri bahabwa ibiganiro ku mateka yayo

Abarezi,ababyeyi, Abanyeshuri ndetse n’abayobozi bifatanyije n’ishuri rya Saint Mary Kiruhura, kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

N’umuhango wabaye kuri uyu wa 16/5/2025 wabimburiwe n’igikorwa cyo gushyira indabo ku rwibutso rya RAB, ruherereye mu cyahoze ari ISAR – Rubona, mu murenge wa Rusatira.

Sr. Mukambayire Liberata, Umuyobozi w’ishuri rya Saint Mary Kiruhura yavuze ko uyu munsi ikigo Bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ari n’igihe kiza cyo gusobanurira abana amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo gukumira ingengabitekerezo yayo. Ati:”Ubu tuvuye gushyira indabo ku rwibutso no kubasabira mu gitambo cya misa, twateguye n’umwe mu barimu b’amateka ngo aze kuganiriza abana ububi bwa Jenoside n’ingaruka zayo, ibi biganiro bifasha abana kuzirikana ko badakwiye kurangwa n’urwango cyangwa ingengabitekerezo ya Jenoside kuko yoretse u Rwanda”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iki gihe ari nabyiza kwibutsa abana ko Jenoside yahagaritswe, ubu hakurikiyeho urugamba rwo kwiyubaka, ati:”Mu rwego rwo kwibuka kwiyubaka, abana tubasaba kwiga neza no gutsinda kugirango bigirire akamaro ndetse n’igihugu muri rusange, tuba twabazaniye inzobere ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bakabaganiriza”.

Bamwe mu bana harimo n’abahagarariye abandi muri saint Mary Kiruhura yabwiye HANGA NEWS ko mu kigo babanye neza nta ngengabitekerezo ya Jenoside iraharagwa.

Saint Mary Kiruhura, n’ishuri riherere mu karere ka Huye,mu murenge wa Rusatira, umwalimu w’amateka Muvunyi Vincent avuga ko iyi gahunda yo kwibuka Jenoside Yakorewe abatutsi ari byiza kuko bifasha abakiri bato kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *