Abakora mu ruhererekane rw’Impu mu Rwanda tumviye impanuro z’umukuru w’igihugu,Karasira Faustin umuyobozi muri PSF na Michelle bari kuturwanya badusubiza inyuma turatabaza

Ikinyamakuru Ingenzi cyanditse bagira bati : ”Tubandikiye tugirengo tubabaze inkuru zikuvugwaho zishingiye kubuza ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda? barimo kuvuga ko Leta yabasabye kwishyira hamwe binyuza muri MINICOM ,twabonye n’ibaruwa babamenyesha kubafasha gushyiraho Association ihuza abakora mu ruhererekane rw’impu mu Rwanda, ejo inama yabaye ubatumyeho ngo wabaciye intenge ubabwira ko bitashoboka bitewe n’imiterere y’u rwego mukoramo? Kuba Leta yabasabye kubafasha gushyira hamwe imbaraga mukaba muri kubababuza mubasaba kwicamo ibice nk’uko RAPROLEP bavuga ko mushyigikiye ikora gusa mu bacuruzi bw’amashakoshi n’imikandara gusa, Twagirango muduhe amakuru dushyira mu nkuru y’ukuri y’icyo mu giye gufasha uru rwego rw’abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda, nkuko Leta yabasabye kwishyira hamwe mu rwego rwo kuzamura uru rwego rwasigaye inyuma mu iterambere ry’igihugu?”.

Murakoze.

Itegeko rinyemerera guhabwa amakuru nk’uko nawe rikwemerera gutangazwaho inkuru igukekwaho uhawe umwanya wo kugira icyo utangaza nk’uko ingingo ya 14 yo gutara no gutangaza inkuru ibyemerera utara inkuru n’uyitangazwaho?

Karasira Faustin umuyobozi wungirije muri PSF :
Asubiza umunyamakuru yagize ati:

Hello Ephrem

Thank you for reaching out. Please touch base with KLC, RAPROLEP and PSF spoksperson for details

Happy Easther!!!

Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com

Basubiza bagira bati:

Icyemezo cyafashwe nawe kuko inkuru iri hanzaha iravugako wambaye umwenda wa PSF ugasenya KLC?

Karasira Faustin umuyobozi wungirije muri PSF
Nawe yasubije agira ati:

Ubwo se wowe urumva yuko ibyo bishoboka????

Umuvugizi wa PSF araguha amakuru yose ukeneye?

Amakuru atugeraho nayuko ari wowe wafashe icyemezo ,umuvugizi nti yahindura icyemezo cyawe kuko bivugwako wavuguruje ibindi byemezo bagenzi bawe bari baragezeho?

Mu bindi biganiro bakomeje kugirana n’uwitwa Habumugisha Michelle uvuga ko ariwe muyobozi wa RPROLEP?

Bagize bati:”Hariho amakuru akuvugwaho ko uriho usenya Kigali Leather Cluster _ KLC?

1. Uriguteza kutumvikana udindiza iterambere ry’uruhererekane rw impu n’ibizikomokaho mu Rwanda? ushaka ko RAPROLEP hakomeza ugatatanya imbaraga zari zimaze kwishyira hamwe nawe warabishyizeho Umukono? yari inama y’abayobozi butwo dusubsector kugirango mube umwe KLC muteze imbere inganda n’ubucuruzi.

Iyo RAPROLEP uyobora iri kuruhe rwego rwabuza abantu kwishyirahamwe kugirango iterambere rikunde?

Habumugisha Michel, Asubiza yagize ati:”Muraho neza. Murakoze cyane kumenyesha ibimvugwaho. Nkaba mboneyeho kubamenyesha ko KLC ndi umwe mu banyamuryango bayishinze Kandi nkaba ndi n’umunyamugabane. Ni ukuri urwo rwego nta kwifuza ikintu cyose cyatuma isenyuka ahubwo icyo mparanira nuko twatera imbere binyuze mw’ihuriro ryacu. Naho ibivugwa ntabwo Ari ukuri Kandi mw’ihuriro ryacu dufite amategeko atugenga umunyamuryango utitwaye neza afatirwa ibihano?

Kukirebana na RAPROLEP mbereye umuyobozi n’ishyirahamwe ry’abikorera ribarizwa muri PSF ritagamije inyungu faranga Kandi Abanyamuryango baryo nibo ba KLC icyo rigamije nugukora ubuvugizi naho KLC igamije ubucuruzi ( Business) Aho Abanyamuryango bayo Ari abanyamigabane

Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com cyashatse Kamayirese Jean D’Amour uyobora KLC ngo agire icyo atangaza kubivugwako hariho abashaka gusenya ibyo yagezeho.

Kamayirese yagize ati”twe turi muri gahunda yo kuzamura umutungo w’uruhu mu Rwanda ,byanashoboka tukambuka mu mahanga”.

Yakomeje abazwa impamvu ko bamwe mu banyamuryango muyobora muri KLC badutangarije ko hariho umuyobozi wungirije muri PSF Karasira Faustin ushakako ihuriro ry’ibikomoka ku mpu mu Rwanda uyoboye yaryegurira Habumugisha Michel, urabivuga ho iki?

Kamayirese nta bwo mbizi ,gusa icyo nzi n’uko buri rwego rwose rufite naho ruhurira no guteza imbere ibikomoka k’u mpu z’u Rwanda baradufasha,ariko niba abanyamuryango babifitiye gihamya bakaba babibatangarije ntacyo nabivugaho.Jyewe buri muyobozi wese mufitiye icyizere cy’uko adufasha mu iterambere.

Umukuru w’igihugu Perezida Kagame, muri kongere ya RPF-Inkotanyi yagaragaje ko mu Rwanda hari impu nziza ,ariko habuze uburyo bwo kuzitunganya ngo zigere ku isoko mpuzampahanga zimeze neza.

Nibwo havutse ihuriro rya KLC riyibowe na Kamayirese Jean d’Amour, icyo gihe rivuka yagize Ati:”Turi gushyira mu bikorwa icyemezo cya Perezida Kagame yadusabye kugarura agaciro ku Impu z”u Rwanda, tumaze umwaka dutangije iri huriro ,aho twihurije hamwe twese abakora ibikomoka kumpu dusanga 600 harimo n’urubyiruko, tugeze ku rwego rushimishije nyuma yaho MINICOM itangiye kudufasha guhugura urubyiruko rwacu, hari ikizere biranagaragara kuko hari byinshi tumaze kugeraho”.

Ihuriro ryaravutse ,ubu bari batangiye gutera intambwe bashyiraho association ariko ntibiri kugenda neza kubera bamwe barimo gushaka inyungu zabo bwite , biciye mu mukozi wa PSF Karasira Faustin hari bamwe mu bakora muri Sector y’Impu barimo Habumugisha Michelle bari kurwanya iyi gahunda umukuru w’igihugu yasabye ko yakwihutishwa…. abari muri uru ruherekane rw’impu baratabaza bari guhura n’inzitizi za bamwe bagamije gusenya aho kubaka igihugu, hibazwa icyo bagamije.

Inkuru ya Ingenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *