Gitega-Akabeza:Umunsi mukuru w’umuganura waranzwe n’umutambagiro no kumurika ibyagezweho
Uyu munsi , Tariki ya 05/08/2022 ,mu kagali ka Akabeza , umurenge wa Gitega, akarere ka Nyarugenge,kimwe n’ahandi mu gihugu hose hijihirijwe umunsi mukuru w’ umuganura.
Umunsi mukuru wabo wizihijwe mubudasa, kuko waranzwe n’Umutambagiro no kumurika ibyo abaturage bagezeho , yaba mubyagakondo ndetse n’Ibyiterambere.
Kumurika Ibyagezweho byakurikiwe no kugaragaza ibizagerwaho.
Igitarambo cyaranzwe n’ imbyino n’ indirimbo z’ Abahanzi zitandukanye byarangijwe n’ubusabane basangira ibyiza by’u Rwanda.
Uyu muhango w’itabiriwe n’uyobora Dasso ku murenge wa Gitega , na Commanda wa Police yaho, hari Kandi Admin w’umurenge wa Gitega, Abajyanama mu murenge wa Gitega n’ Akagali ka Akabeza. Reserve Force ,Abayobozi b’ imidugudu,Urubyiruko ( NYC, YOUTH VOLONTEERS…), CNF
n’Abaturage mu byiciro bitandukanye Bose bari babukereye.
Abitabiriye umunsi mukuru w’ umuganura bashoje na Morale bishimira ibyagezweho bacyesha imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame.









