Karongi:Gitifu wa Rubengera Nkusi aravugwaho guhuguza Inzu FARG yahaye umwana w’Impfubyi -Aranatabaza kubera bayitwitse

Nigirente Josephine, n’impfubyi ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, arimo gutabaza avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubengera witwa Nkusi Medard ,mu karere ka Karongi, arimo kumutoteza amubuza kujya mu nzu yahawe n’ubuyobozi bw’akarere, izi nzu zikaba ari inkunga Ikigega gifasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG), bubatse mu mwaka wa 2008.Mu mudugudu wa Karehe, Akagali Ka Gacaca, umurenge wa Rubengera.

Imiterere y’iki kibazo , zubakwa zahawe Abitwa Murebwayire Jenevieve, na Tumusabire Josee mu mwaka 2008, n’inzu zubatswe mu buryo bw’imiryango ibiri ku nzu imwe, ariko ntibaje kuzijyamo nibwo kubufatanye na FARG akarere ka Karongi bazitujemo abandi, uyu Nigirente Josephine yari atuye mu murenge wa Gitesi, nawe nibwo yahawe inzu.

Yagize ,ati:”Inzu nyimazemo Imyaka irenga 16, yaje kwangirika neza yenda kungwaho ,nibwo nagiye ku karere umuyobozi wa Ibuka mubwira ko ngiye gupfa inzu yangiritse igiye kungwaho, banyemerera kuyisana, nibwo nagiye kugurisha isambu yaho mvuka, inzu ndayivugurura Iba neza irangira intwaye asaga Miliyoni ebyiri n’igice (2,5000,000) Rwf”.

Ikibazo nyirizina, cyavutse nyuma yaho inzu ivuguruwe , ngo Gitifu w’umurenge yahamagaye uyu Genevieve amubwira ko inzu bari barahawe ubu zimeze neza zavuguriwe yaza akamufasha kuyibona byoroshye, impamvu Gitifu afitemo ukuboko nuko uwari Customer care w’umurenge witwa Mwagaza yari ishuti ye, ubu ngo nta gihari yabaye Gitifu w’umurenge muri za Ngororero, ari nawe ufitanye isano n’uyu Genevieve bari gushaka guha iyo nzu bakoresheje uburiganya.

Kopi y’ibaruwa HANGA NEWS dufite ,yanditswe n’ubuyobozi bw’akarere ,twabonye ko imyanzuro yafashwe nuko uyu Genevieve yubakirwa indi nzu hamwe nuwo babanaga kubera ko bari baranze kuzijyamo mbere zihabwa abandi.

Uyu wa 20/3/2025 , HANGA NEWS nibwo twakomeje kugirana ikiganiro n’uyu mukobwa avuga ko ,ubu arimo gusembera acumbika mushuti n’abavandimwe kubera inzu yahawe bayitwitse Kandi n’uwabikoze arimo kwidedebya ashyigikiwe n’uyu Gitifu witwa Nkusi, Ati:”Niyomugabo Dan, akora akazi k’ubushoferi igihe nari mu nkiko nabwo mburana icyaha cy’ubugambanyi bangeretseho bashaka kunyambura inzu yanjye, bumvise ko ngiye kugaruka barayitwitse bakoreshe amapine y’imodoka, natanze ikigerego muri RIB ya Rubengera Gitifu aritambika ikirego cyanjye bagihindurira inyito bavuga ko ari mbonezamubano”.

Yakomeje avuga ko, uyu Niyomugabo Dan ,ibyo yakoze Gitifu yakomeje kumuryamaho ,yiyambaza urwego rw’akarere nibwo inzego zitanduka zaje kuyisura, imyanzuro yavuyemo yemeje ko , Niyomugabo Dan agomba kuyisana, ariko n’ubu amaso yaheze mu kirere ntacyo arabikoraho.

HANGA News,kumurongo wa telephone twaje kuvugana na Gitifu Nkusi Medard atubwira ko ibibazo abajijwe nta makuru abifiteho, Ati:'”Uwo mwana niwe ubabwiye ko inzu yahawe atayirimo? none yanababwiye ko byatewe n’iki? impamvu atayirimo? ubu amakuru mfite niwe ubwe wayampaye”’.

Twakomeje kuganira ,tumubaza niba azi neza icyayitwitse nuko byagenze icyo gihe ? yadusubuje agira ,ati:”Nibyo inzu ye ,yarahiye Kandi byanabaye adahari kuko yari muri gereza afunze kubera icyaha by’urugomo yakoze, ariko uwabikoze arimo kubibazwa n’inzego z’ubugenzacyaha ? gusa twamutegetse kuyisana ubwo mperuka kuyisura nabonye hari ibyo yatangiye kuyikoraho nubwo bitari bimeze neza , ndaza kubaza numve aho imirimo yo kuyisana igeze”.

Nubwo Gitifu avuga ko, uyu witwa Dan wayitwitse ari gukurikiranwa n’inzego, sibyo kuko ikirego cyatanzwe na Josephine nticyakiriwe bivugwa ko, uyu Gitifu yagize n’uruhare kugirango giteshwe agaciro.

Josephine Nigirente,arimo gutambira inzego zitandukanye cyane Minibumwe ngo afashwe asubire mu nzu ye anahabwe icyangombwa cy’ubutaka nkuko abandi babibonye, areke gukomeza gusembere , cyane arashyira mu majwi Gitifu Nkusi Medard ko ariwe nyirabayazana ukomeje kwitambika ku byemezo by’akarere yibaza impamvu amuzengereje, Ati:”Ndi umwana w’Impfubyi,singira uwo ndirira cyangwa natura ibibazo byange, ariko mbabazwa nuko nkomeje kuzira ubusa kugeza naho bafungishije kumaherere nubwo Imana yakinze akaboko nkataha, naho nziye nsanga inzu nabagamo barayitwitse, akarere kazi ikibazo cyanjye ndetse na Police bahora babwira ngo ngende Gitifu afashe ,mugera imbere akashihura abwira nabi cyane hari nubwo yigize kudutumiza mu nama arafunga, Byabereye mu kagali ka Gacaca Icyo gihe yandindishije Dasso ,nabwo naje kuhakurwa n’Imana”.

nta gikozwe uyu mwana arenganurwe, ashobora kugirirwa nabi, anavuga ko ibikoresho bye byari mu nzu afunguwe yasanze abantu baribyigagabanyije intebe zo yazisanze mu kagali,agerageje kuzaka ashyirwaho iterabwoba azirekera mu buyobozi n’ubuzi ziriyo barazimwimye.

Nigirente Josephine,urimo gutakambira inzego asaba ubutabazi.

Inzu ye, avuga ko yatwitswe na Niyomugabo Dan, atanze ikirego Gitifu Nkusi aritambika RIB ntiyacyakira bamubwira  ko ari mbonezamubaho. None arimo kwidedebya.

Gitifu avuga ko, imirimo yo kuyisana yatangiye ariko nta kirakorwa amaso yaheze mu kirere.

Inzego zitandukanye ubwo zahageraga bagakora raporo ,ariko ntacyo bigeze bakora kuwayitwitse.

Inzu ikimeze neza batarayitwika.

Josephine avuga ko, imirimo yo kuyisana ariwe wayikoze agurishije ubutaka gakondo yasigiwe n’ababyeyi.

Umwanzuro y’akarere, bivugwa ko Gitifu Medard yitambitse yanze gushyira mu bikorwa kubera ashaka kuyimuhuguza akayiha benewabo.

Ayo ni amabaruwa atandukanye yagiye yandikira inzego zitandukanye, imyanzuro ivuyemo Gitifu Medard akabirengaho ntagire icyo abikoraho.

Uyu mukobwa avuga ko, ari Youth volunteers, ibyaha byose Gitifu amuhimbira ari ukumusebya ,Ati:”bazakore iperereza babaze abo twakoranye muri COVID nibo baguha ukuri”’. Ni mu gihe Gitifu we yabwiye HANGA NEWS ko uyu mukobwa yananiranye yitwaza ibyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *