Nyarugenge:Abacuruzi barataka umutekano muke baterwa na Kampani ebyiri z’isuku zibishyuza

Abacuruzi muri karitsiye Matewusi,barimo gutabaza bavuga ko bari kwishyuzwa amafaranga y’isuku inshuro ebyiri.

Aba bacuruzi, bakorera mu murenge wa Nyarugenge, akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali bavuga ko ari ihurizo rikomeye kubona abakozi ba Kampani ya New Life NT & MV Ltd bishyuza mu igihe havuye abandi ba Region Flowers, mu kiganiro bahaye HANGA NEWS bagize ati:”Mutuvuganire turenganurwe , kuko barimo kuduteza umutekano muke, Harubwo baza hano kutwishyuza bahahurira bakarwana imbere y’abakiriya bacu, twumva abakozi ba New Life bavuga ko abakozi ba Kampani ya Region Flowers ari abasikoro”.

Kuwa 20/12/2024 , ku gicamunsi imbere y’amaduka y’abacuruzi habereye imirwano ,aho aba bakozi ba New Life NT & MV Ltd baje gutonganya abacuruzi bababuza gukora na Kampani ya Region Flowers, Ibi nibyo bituma bibaza icyo bazakora basaba ubuyobozi kubafasha kumenya Kampani ifite ukuri bakorana nayo kuko barimo kwishyuzwa inshuro ebyiri.

HANGA News, twashatse amakuru kuri iki kibazo , tumurongo wa telephone Mukampfizi Anociatha umuyobozi wa New Life NT & MV Ltd ntiyitaba telephone yacu, ku ruhande rwa Region Flows uwitwa Daniel yatubwiye ko , ikibazo gihari ariko yabibwiye inzego bireba bamwizeza ko bazabikemura ku wa mbere.

Emma Claude Ntirenganya, umuvugizi w’umujyi wa Kigali yatubwiye ko Kampani yatsinzwe isoko igomba kurivamo ikabisa iyatsindiye isoko, Ati:”Ubundi Kampani yatsinzwe isoko igomba kubisa iyatsindiye isoko , ntabwo byakumvikana uburyo Kampani yakorera kubyagombwa byarangiye”.

Yakomeje avuga ko, iki kibazo cy’abateza umutekano muke , kitanakwiye kugaragara kubera ko inzego z’ibanze zagakwiye kwegera abaturage zigasobanurira abaturage Kampani bakorana nayo dore ko ari nabo baba babahaye uburenganzira bagendana mu bikubiye mu masezerano.

Muhawenimana Christian, uvugwaho kuba ku isonga guteza umutekano muke.

Uko aba bakozi ba Kampani z’isuku baba bari guhangana imbere y’amaduka y’abacuruzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *