Umurenge wa Kigali:Kubufatanye na KCZ Salon abaturage 200 bahawe Mituweli haterwa n’ibiti 100

Kubufatanye n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, abakozi n’ubuyobozi bw’Inzu itunganya ubwiza uzwi mu mujyi wa Kigali yitwa ( KIGALI CLIPPER ZONE SALON) hakozwe umuganda udasanzwe wo gutera ibiti ju muhanda wa Ruriba-Norvege na Nyamirambo kugeza kuri Pére Stadium aho hatewe ibiti bisaga 100.

Nyuma y’igikorwa cy’umuganda ubuyobozi bwa KCZ SALON bwahise banishyurira ubwisungane mukwivuza (Mituweli) ku bantu bagera kuri 200.

N’igikorwa ubuyobozi bw’iyi Salon buvuga ko ari ngarukamwaka mu rwego rwo Guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko.

Mu kaganiro bahaye HANGA News, ubuyobozi bwa KCZ SALON bwatangaje ko bagiye gutangiza ishuri ryigisha urunyiruko kogosha n’ibindi byose bijyanye n’ubwiza mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya leta yo guhanga imirimo mu rwego rwo kurwanya ubushomeri mu rubyiruko.

Ntirushwa Christopher, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali yashimiye uru rubyiruko kuba bafashe iya mbere bakitabira umuganda wo gutera ibiti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kigira Kigali icyeye Kandi itekanye.

Yagize ,ati:”Twishimiye umuganda uru rubyiruko dukoranye hano, n’iby’agaciro kuba bafata umwanya bagashyigikira gahunda nziza nk’izi za leta zirimo gufasha abaturage batishoboye izi Mituweli baduhaye zigiye gutuma twese imihigo twari kuri 88% urumva turi mucyerekezo kiza”.

Yaboneyeho gukangurira n’abandi gukomeza kuba ku isonga mukubaka u Rwanda rwiza twifuza.

Batanze Mituweli ku bantu bagera kuri 200.

Gitifu yafatanyije n’uru rubyiruko gutera ibiti.

Bateye ibiti bisaga 100.

Urubyiruko rwitabiriye umuganda ari benshi.

Basabwe kubungabunga ibiti bateye.

Bateye ibiti kunyengero z’umuhanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *