Stations za Lisansi 19 mu mujyi wa Kigali zigiye gusenywa mu gihe cya vuba

Mu minsi ya vuba, Stations za Lisansi zimwe zo mu Mujyi wa Kigali zigomba gusenywa kuko aho zubatswe hatujuje ibisabwa, ndetse mu gihe kiri imbere, amabwiriza mashya agenga imyubakire ya Stations za Lisansi, azavugururwa, kugira ngo hacibwe akajagari kari muri iri shoramari.

Hashize iminsi inzego zishinzwe ibijyanye n’uru rwego, ziri mu bugenzuzi, zireba ko iziri mu gihugu zose zubatswe mu buryo bujyanye n’igihe, zinagenzura n’icyakorwa kugira ngo iyubakwa rice mu mucyo.

Ubugenzuzi bwakoze mu minsi ishize, bwerekanye ko mu Mujyi wa Kigali, hari Stations za Lisansi 19 zigomba gusenywa kuko zitujuje ibisabwa. Aha twavuga nko kuba zibangamiye ibidukikije, zubatse mu bishanga, zihekeranye n’amasoko y’amazi n’ibindi.

Ku ikubitiro, icyenda muri zo zahawe igihe ntarengwa cyo kuba zasenywe na benezo. Icyo gihe ni iminsi 60 uhereye ku itariki ya 4 Nzeri 2024. Izo Stations, zemejwe nyuma y’inama yahuje inzego zitandukanye n’abashoramari mu bijyanye no gucuruza ibikomoka kuri peteroli.

Harimo eshatu za Engen imwe iri kuri Poids Lourd n’izindi ebyiri ziri ku Giticyinyoni; harimo ebyiri za SP zirimo imwe iri Rwandex n’indi iri mu Rugunga.

Harimo kandi imwe ya Rubis iri ku Giticyinyoni, iyitwa Maxi iri ahazwi nka Poids Lourd ahahoze Car Wash, Lake Petroleum iri ku muhanda ugana i Rusororo n’iyahoze yitwa Hashi iri ku Kinamba ugana ku Gisozi.

Amabwiriza mashya yo mu 2023 aha ba nyiri stations zitujuje ibisabwa imyaka ibiri yo kuvugurura mu gihe izidashobora kuvugururwa zigomba gusenywa bitarenze imyaka ibiri.

Iyo myaka ibiri izarangirana n’umwaka wa 2025. Bivuze ko muri 19 zagenzuwe, usibye icyenda zahawe iminsi 60, izindi 10 zigomba kuba zasenywe icyo gihe kuko aho ziri hadakwiriye.

Ibyo byatewe no kuba inyinshi zarubatswe kera, ku buryo uyu munsi amabwiriza mashya yasanze ziriho, ariko ahantu ziri hadakwiriye ko zigomba kuba zihari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *