Expo2024:Meya w’umujyi wa Kigali yashimiye Kamayirese uruhare rwe rufatika muguteza imbere ibikomoka ku mpu
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yasuye ahari kubera Expo mpuzampahanga ya 27 I Gikondo, yari kumwe na bamwe mu bayobozi ba PSF aho yari yitabiriye gahunda yo gukemura bimwe mu bibazo abitabiriye iyi Expo bafite.
Nyuma yo gukemura ibibazo by’abaturage, Meya w’umujyi yasuye bamwe baje kumurika ibyo bakora.
Kwitubitiro yasuye abari mu ihema, aho yageze ku bakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda bibumbiye mu ihuriro rya (KLC) , Kigali leather cluster mu ijambo yahavugiye n’ubutumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi, meya w’umujyi Samuel, yagize,Ati:”Ndashimira ibyiza mbonye mukora, mufite inkweto nziza, Imikandara ,amashakoshi n’ibindi…. ibi biratanga ikizere ko ibikomoka iwacu bihawe agaciro twarushaho kwigira”.
Byumwihariko yashimiye umuyobozi w’ihuriro rya KLC bwana Kamayirese Jean D’amour, ati:”Aho KLC mugeze harashimishije , biragaragara ko Kamayirese yumva neza agaciro k’Impu z’u Rwanda , imbaraga ashyira muri iyi gahunda niyo gushimira kuko aho mugeze harashimishije, Kandi natwe tubijeje ubufatanye muri byose” .
Mu myaka ya kera mu Rwanda, hakiba uruganda rutunganya impu, zari zifite agaciro gakomeye ariko ruhagaritswe agaciro kazo karatakara ku buryo bukabije.
Ubu nibwo hongeye kuboneka ihuriro (Kigali Leather Cluster) riyobowe na Kamayirese Jean D’amour ,wahurije hamwe abantu bafite amabagiro ,Abacuruzi b’Impu, n’abafite ibikorwa bituganya ibikomoka ku mpu z’inyamaswa , aho barimo kwigira hamwe uko bakongera ubuziranenge bw’impu kuko zataye agaciro gakomeye cyane.
Kamayirese Jean D’amour, avuga ko igitekerezo cyo gushyiraho iri huriro yakigize nyuma yaho Perezida Paul Kagame akomeje kuri iki kibazo, aho yavuze ko byaba byiza mu Rwanda hatangijwe uruganda rukora inkweto mu mpu kuko rukize ku bworozi bw’inka ariko impu zizivaho zipfa ubusa.

Meya w’umujyi wa Kigali, ashimira Kamayirese Jean D’amour uruhare rwe mu guteza imbere ibikomoka ku mpu.

Ubwo yasobanurirwaga uburyo bakora inkweto z’impu ziva mu Rwanda.

Yashimiye KLC ko bageze kure bishakamo Ibisubizo.

Ifoto rusange.

