Uhuru Kenyatta yasuye Perezida Ndayishimiye-Baganiriye ku ntambara iri muri Congo
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi byatangaje ko Kenyatta yakiriwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Melchior Ndadaye na Minisitiri Ezechiel Nibigira ushinzwe EAC.
Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya aherekejwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Dr Peter Mutuku Mathuki, bageze i Bujumbura mu Burundi aho bagiye kuganira na Perezida Evariste Ndayishimiye ku ntambara iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Uhuru Kenyatta uherutse kurangiza manda ebyiri ari Perezida wa Kenya mu mwaka ushize yagizwe umuhuza mu bibazo bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye byo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Indi ngingo izatuma arara amajoro ni ugukora k’uburyo umubano hagati y’ibihugu bituranye na RDC ndetse n’abayobozi b’iki gihugu wongera kuba mwiza. Aha hagarukwa ku buryo RDC ikomeje kwijundika u Rwanda ko rutera inkunga umutwe wa M23.
Ni akazi gakomeye kuko bimusaba gukora ku buryo ikibazo cy’imitwe y’abarwanyi igera ku 130 imaze igihe yarazengereje abatuye u Burasirazuba bwa RDC ihacika bityo aka Karere kagatekana.

