Kigali Leather Cluster mu bashyigikiye Chairman Paul Kagame bazenguruka igihugu bamwamamaza bishimira iterambere abagejejeho
Umuyobozi w’ihuriro ry’abakora Ibikomoka ku mpu mu Rwanda, Bwana Kamayirese Jean D’amour, yabwiye HANGA NEWS ko uyu munsi Tariki ya 13/7/2024 aribwo basoje ibikorwa barimo bazenguruka igihugu mu rwego rwo gushyigikira Umukandida wa FPR chairman Paul Kagame bamushimira iterambere Abagize iri huriro bagezeho nyuma yaho abahaye igitekerezo cyo kwishyira hamwe.
Yavuze ko, kuba ibikorwa byo kwamamaza byatangira ,bafashe iyambere mu gushyigikira Umukandida wa FPR, haribyo bamushimira, Ati:”Turi kwishimira ko, nyakubahwa chairman Paul Kagame ariwe waduhaye igitekerezo cyo gushyiraho iri huriro rya KLC”.
Yakomeje avuga ko, impamvu bari inyuma ya chairman Paul Kagame nuko ibyo yasabye gukora babishyize mu bikorwa none abakora ibikomoka ku mpu ikizere cyongeye kugaruka ,Ati;”Mbere ,twari mu bwigunge twarihebye kuburyo impu z’u Rwanda zari zarataye agaciro kuburyo buteye ubwoba,kuva nyakubahwa chairman wacu Paul Kagame adusabye kwishyira hamwe twarabikoze none ikizere nicyose , KLC aho tugeze duhagaze neza byose urumva ariwe tubikesha”.
Yasoje, avuga ko , Tariki ya 15/7/2024 abanyamuryango bose ba KLC bazazinduka bajya guhundagaza ibikumwe kuri chairman mu rwego rwo gukomeza gushyigikira iterambere.

Tariki ya 15/7/2024 Bose ngo bazashyigikira chairman Paul Kagame.

Umuyobozi wa KLC bwana Kamayirese Jean D’amour , hose yazengurutse yari mu byishimo.

Hose KLC yari ihari.

Morale batangiranye ni nayo basojanyije.

Hose aho banyuze byari ibyishimo.

Abanyamuryango ba KLC batanzaga ko bashyigikiye umukandida wa FPR.

Abanyamuryango bose bari inyuma ya chairman Paul Kagame.

Gahunda ni kugipfusi.





