Rulindo:Gushaka amazi byasimbuye indi mirimo

Akarere ka Rulindo, ni kamwe mu Turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru y’u Rwanda, gahana imbibi n’Uturere twa Nyarugenge na Gasabo two mu Mujyi wa Kigali; Akarere ka  Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Gakenke n’Akarere ka Burera two mu Ntara y’Amajyaruguru. Akarere ka Rulindo gafite ubuso bungana na Km 567, kakaba gafite Imirenge 17, utugari 71 n’imidugudu 494; gatuwe n’Abaturage 337,820 muri bo harimo abagore 207,830 n’abagabo 129,990. ubucucike bw’abaturage (Population density) ni 596 kuri  Km imwe.

Muri kano karere hakaba hakomeje kuvugwa ikibazo cy’amazi akomeje kuba ingorabahizi,aho abaturage basigaye bajya gushaka amazi biganjemo abakuze kuko abana bakiri bato baba bagiye mu mashuri kwiga, ibi ababyeyi bakaba babibonamo imbogamizi ikomeye kuko no ku mashuri aho abana babo baba bagiye naho ntayo aba ahari kandi basigaye biga bafatira ifunguro ku ishuri.

Imirenge irimo kugagaragaramo iki kibazo cyane kurusha indi twavuga umurenge wa Tumba, Cyinzuzi,Murambi, Burega ndetse na Ntarabana niyo abaturage bari guhamagara ari benshi basaba ko bakorerwa ubuvugizi kuko babonako ntaho bacikira umwanda batabona amazi.

Mu murenge wa Tumba ho bivugwako Company yitwa NIBWOBUZIMA icunga imiyoboro y’amazi muri ako gace iherutse guhabwa ibihano nyuma yo gusanga yaribaga amashanyarazi akoreshwa ngo amazi azamurwe, ibi rero ababirebera hafi bakanavugako arizo mbogamizi ama Company menshi ajya agira rimwe narimwe akaba yananirwa kuzuza inshingano bitewe n’amikoro makeya bigatuma umuturage abigenderamo.

Bamwe mu bakorera Company icunga umuyoboro w’amazi muri iyi mirenge twavuze yagize ati: ” N’ubwo ndi umukozi wabo ariko mbona imbogamizi nyamukuru ari ba bosi bacu batajya batanga umuriro ngo twohereze amazi,bakatubwirako tubwira abaturage ko havutse ikibazo mu miyoboro, ibi natwe bituma dukora nabi bakatubonamo ubuswa kandi ikibazo ari ba rwiyemezamirimo dukorana baba bagwirirana(aha yashakaga kuvugako baba bafite ubushobozi hafi ya ntabwo)”.

Ku ruhande rw’abaturage bo bavugako ibyaba byiza bababwirako amazi yabuze burundu ntibazongere kuyategereza ngo kuko hari igihe bazindukira ku mavomo bikarangira ntakindi bimariye bakirirwa bashakisha amazi, ugize ngo agiye ku mariba yahoze akoreshwa kera naho agasangayo inkomati kuburyo uwagiyeyo mu gitondo ataha n’imunsi,ibi rero bakabibonamo nk’imbogamizi.

Bamwe mu bayobozi b’ibigo bitandukanye birimo iby’amashuri n’amavuriro nabo barabogoza bavugako bigoye kwakira cyangwa ugasaba ababagana isuku nta mazi bafite,bakaba bavugako bikigoranye kuba wakwizeza umuntu kugira isuku adafite amazi.

Inshuro zose twagerageje kuvugana n’izi Kampani byananiranye, ubutumwa bugufi ntibwasubizwa ngo batubwire koko niba gutanga amazi byarabananiye nk’uko abaturage babivuga, umunsi bazatubwira uruhande rwabo tuzababwira ibyo bazaba batubwiye.

Mutsinzi Antoine ,Meya wa Rulindo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu kuri iki kibazo yagize ati:”
Ikibazo cy’amazi nkuko mubivuga kirahari ariko cyatewe ahanini na Rwiyemezamirimo NIBWOBUZIMA ufite contract yo gucunga imirenge 7 ariko kubufatanye na WASAC ndetse na RURA (afite contract yo gucunga mu mirenge 7), turimo gukora ibiteganywa n’amategeko ariko kubufatanye na WASAC ndetse na RURA turimo ahabwe ibihanoturakora ibisabwa n’amategeko kugirango ahanywe. ndetse twumvikana n’undi uzacunga amazi mu mirenge uyu yakoreragamo”. Uyu ni wawundi uvugwaho kuba yaribye amashanyarazi i Tumba.

Birimwa mu muhanda bahiga amazi mu bishanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *