Green party yijeje ab’i Kicukiro ko bayitoye izakora ibishoboka byose buri munyarwanda waryaga rimwe byibuze akarya inshuro eshatu ku munsi

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), bakomereje ibikorwa byo kwiyamama mu turere twa Bugesera na Kicukiro.

Ku gicamunsi cy’uyu wa mbere Tariki ya 8/7/2024 nibwo bari mu murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro, umujyi wa Kigali.

Ubwo iri nshyaka bavugaga imigabo n’imigambi bari Gahanga, bijeje abitabiriye ko baramutse babatoye bazabagezaho ibyiza byinshi cyane bizamura imibereho yabo ijyane n’ibiribwa.

Ntezimana Jean Claude Campaign Manager wa Green party, yabwiye abaturage ko , Kandida Perezida w’Ishyaka Dr Frank Habineza amwizeraho ubuhanga n’ubushobozi bukomeye mu bijyanye no kurengera Ibidukikije, Ati:'”Ntabwo mbabeshya Dr Frank Habineza yaharaniye ko abana bafatira amafunguro ku mashuri, ngirango byarakunze mwese murabizi, icyo ubu dushyize imbere nuko ifunguro rikwiye kwiyongera byibuze abana bacu barya Gatatu ku munsi, kandi indyo yuzuye , ni nacyo turimo guhirimbanira dusaba ko mudushyigikira ubundi dutsinde amatora dushyire mu bikorwa politike yacu nziza y’ubuhinzi n’ubworozi abanyarwanda twihaze mu biribwa uwaryaga rimwe byibuze azajye abona ifunguro rihagije Arya gatatu ku munsi”.

Dr Frank Habineza, nawe yabwiye ab’i Gahanga ko bamugiriye ikizere bakamutora gahunda ari yayindi yo kubasakazaho ibyiza gusa, Ati:”Papa wanjye yanyise Habineza, nanjye rero mbazaniye ineza, ngirango mu Rwanda twese tuzi aho ikibazo cy’abana bataga amashuri cyari kigeze, maze kuzana umushinga mwiza wo kugaburira abana ku mashuri, leta ikawushyira mu bikorwa mwabonye ko byatanze umusaruro umwana uziko iwabo ntacyo abona cyo kurya yizera ko ku ishuri ari buze kurya byibura inshuro imwe ku munsi, turashaka ko tuyikuba byibuze gatatu Kandi birashoboka cyane Green party dufite politike nziza yo kuzahura ibuzinzi bwugezweho kuburyo umusaruro wakwibuka Gatanu buri munyarwanda akajya Arya gatatu buri munsi ”.

Dr Frank Habineza, I Gahanga yacyiranwe ubwuzu , abaturage bari buzuye imihanda baje kumusuhuza ubona ko bamwishimiye.

Abarwanashyaka n’abaturage baje no kumubyinira bamwereka ko bamuri inyuma Kandi bazamutora.

Abaturage bari buzuye umuhanda baje kuramutsa Kandida Perezida Dr Frank Habineza.

Police yari ihari iri kubacungira umutekano mu muhanda.

Yabasejeranyije ko bamutoye bazajya barya Gatatu ku munsi.

Ahageze yakiriwe na DDEA w’akarere ka Kicukiro.

Imbaga y’abaturage yari yakubise baje kumusuhuza.

Dr Frank Habineza, aba ari kumwe n’umuryango we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *