Dr Frank Habineza yijeje Abanyarwanda ko natsinda amatora azashyiraho ikigega cy’indishyi z’abantu bafunzwe bazira ubusa

Umukandinda w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda [DGPR], Dr Frank Habineza, yijeje Abanyarwanda ko ni baramuka bamutoye mu matora y’umukuru w’igihugu, azashyiraho ikigega cy’indishyi z’abantu bafunzwe by’agateganyo bakarenza iminsi 30 yemewe n’amategeko.

Ni ubutumwa yagarutseho kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Kamena 2024, ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jabana, Akagari ka Bweramvura, Umudugudu wa Gitega.

Iki gikorwa cyari giteganyijwe gutangira saa 14:00 ariko gitangira zirenzeho imonota 40 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana, Shema Jonas, niwe watanze ikaze ku bari aho bose, yemeza ko ibikorwa byo kwiyamamaza bitangira.

Dr Frank Habineza, yagize ati:”Turashaka kuca akarengane mu butabera, ngirango murabizi ko hari abantu bafungwa by’agateganyo iminsi 30, ugasanga bamaze umwaka unarenga bari muri Gereza, nyuma yaza kuburana yagera imbere y’umucamanza agasanga yararenganye bakamurekura”.

Ibi sibyo, benshi hano mutinya kurega Leta, Ndabizi ,urebye iminsi umuntu aba afunzwe yarataye umuryango we  adakora ,cyangwa ari mu kazi agasanga yarirukanwe, n’ibindi nkibi nibyo Green party tuje guca, Dr Frank Habineza yakomeje agira ,ati:”Nimuramuka mudutoye tugatsinda amatora , turabizeza ko tuzashyiraho ikigega cy’indishyi z’abantu bafunzwe bazira ubusa, ibyo tuvuga ntabwo ari politike y’ibinyoma , twe ibyo tuvuze tubishyira mu bikorwa”.

Dr Frank Habineza, yakomeje yumvikanisha ko azashyira imbaraga mu butabera aho yavuze ko urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ariho yakwibanda cyane , Ati:”Nzatangira gushyira imbaraga mu rwego rw’ubugenzacyaha RIB , bakore neza Kandi bakurikize n’amategeko niba umuntu agomba kumara iminsi 5 muri RIB ntayirenze, tuzashyira imbaraga mu kugabanya imfungwa hari ibyaha tuzoroshya, ariko na none ntabwo twarega guhana abanyabyaha kugira tubone ituze muri rubanda  nk’urugero niba umuntu yibye igitoki nta mpamvu yo kumufunga ahubwo tuzamuca amande yishyure , ibi bizadufasha kugabanya ubucucike muri Gereza”.

Ibi n’ibindi byinshi Dr Frank Habineza yavuze ku munsi wambere yiyamamaza, yagaragaje ko ari umuhanga mu byagisirikare n’ibidukikije , asaba abaturage ko Tariki ya 15 z”Ukwezi gutaha bazamuhundagazaho amajwi agaca akarengane , Ati:”Leta y’u Rwanda yasinye amasezerano mpuzampahanga mubijyanye no kubura irengero kw’abandu , nanjye nihereyeho maze Imyaka irenga 10 narabuze umwana witwa Jean Damascene Murwanashyaka , yaburiwe irengero mu karere ka Bugesera n’ubu rwose ntabwo turamenya irengero rye, twerero siko bizagenda Aya masezerano agomba kubahirizwa 100%”.

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (DGPR), ryatangijwe mu 2009, ryemerwa nyuma y’imyaka ine mu 2013. Mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2017, iri shyaka ryatanze umukandinda ariko ntiyatsinda amatora.

Mu 2018 iri shyaka ryatanze abakandida deptite baranatsinda babona amajwi abemerera kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ari babiri aribo, Senateri Alex Mugisha na Dr Frank Habineza, ubu bakaba bamazemo imyaka itandatu.

Muri uyu mwaka Dr Frank Habineza wa Green Party, ahatanye na Paul Kagame, umukandinda wa FPR-Inkotanyi ndetse na Mpayimana Phillipe wiyamamaje nk’umukandida wigenga.

Dr Frank Habineza, ubwo yageraga aho yiyamamarije yakiriwe na morale nyinshi.

Imihanda yaciyemo hose yakiriwe neza.

Byari ibyishimo mu mihanda.

Dr Frank Habineza, yijeje Abanyarwanda gushyiraho ikigega cy’indishyi z’abantu bafunzwe bazira ubusa.

Byari ibyishimo ku munsi wa mbere yiyamamaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *