Kicukiro-Kigarama: Inkera y’Abahizi ni ukwishimira ibyagezweho no guhigira ibizakorwa ubutaha
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kigarama, akarere ka Kicukiro, umujyi wa Kigali, bwizeje ko buzakomeza kuba ku Isonga mu bikorwa byo gusigasira iterambere n’Umutekano lnk’uko bwabitangarije mu nkera y’imihigo ibanziriza umunsi wo kwamamaza abakandinda ku mwanya wa Perezida wa Repebulika n’abadepite.
Umubyeyi Mediatrice, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigarama, yabwiye HANGA NEWS ko uyu wa 21/6/2024 wari umunsi w’ibyishimo mu baturage ba Kigarama, kuko wari Inkera y’imihigo bishimira aho bageze mu iterambere, Kandi ari n’umwanya wo kwidagadura bahiga kurusharo kurinda ibyagezweho no gukomeza guhiga iterambere , Ati:”Uyu n’umunsi wacu, aho mu murenge twawuteguye duhereye mu mikino itandukanye, twatanze igikombe mu kagari katsinze utundi mu marushanwa y’umupira w’amaguru twateguye, twazanye abahanzi batandukanye mu rwego rwo gutarama twishimira ibyiza twageze, ari nako dukomeza gushimangira ko nta gusubira inyuma”.
Muri iyi nkera y’imihigo Kandi abitabiriye bahawe ikiganiro ku matora ateganyijwe imbere , aho basabye ko buri wese agomba kuba yarangije kwiyimura kuri list y’itora azi neza aho azatorera Kandi buri wese agomba kuba afite irangamuntu.
Gitifu yavuze ko , ubu mu murenge wa Kigarama, gahunda yo kwikosoza kuri list y’itora bageze kuri 98%, Ati:”Duhagaze neza mu ngamba, twakoze ubukanguramba hose mu Isibo n’Imidugudu, tugeze kuri 98% muri gahunda yo kwikosoza kuri list y’itora, ubu nta kibazo tugiye kwinjira mu bikorwa byo kwamamaza abakandinda turi mu ngamba nta gushidikanya Kigarama Twiteguye kuzatora neza Kandi tuzindutse kugirango twisubirire mu kazi kacu kadutunze kaburi munsi”.
Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa byari ibyishimo , ubona ko banejejwe n’abahanzi baje kubatumira bari barimo Muzehe Makanyaga Abdul, umuhanzi w’icyamamare Riderman n’abandi… Nyuma Kandi abikorera muri uyu murenge (PSF) bahawe igikombe cy’ishimwe bashimirwa n’uyu murenge uruhare rwabo mu iterambere ryawo.
Insanganyamatsiko ,yagira iti:” Imiyoborere myiza, Inshingiro ry’iterambere rirambye”.

Hatanzwe igikombe ku bahungu ndetse n’abakobwa batsinze utundi tugari twahurijwe hamwe mu mikino y’umupira w’amaguru.

Byari ibyishimo.

Umuhanzi Riderman ubwo yarimo kubasusurutsa.

Yari Afatanyije na Muzehe Makanyaga Abdul.

Hari abayobozi batandukanye.

Bahawe ikiganiro ku matora.

Urubyiruko rwitabiriye rwari rwinshi.

Ifoto rusange bamaze gufata ibihembo.

