Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge:Abacyekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Olga bihannye Perezida w’inteko iburanisha

Nasagambe Fred na Gatare Gideon Junior bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umukobwa witwa Olga Kayirangwa bikekwa ko yaguye mu rugo rwabo yabasuye, bihannye Perezida w’Inteko iburanisha urubanza rwabo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, bamushinja kudashaka gutanga ubutabera bunyuze mu mucyo ku byo bakurikiranyweho.

Urubanza rwabo rugiye kuburanishwa kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2024 ku ngoro y’ubutabera y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma abaregwa bakekwaho ibyaha bakurikiranyweho, kandi ko hakenewe gukorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hagaragazwe icyishe nyakwigendera mu buryo budashidikanywaho, rutegeka ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo nubwo bahise bajuririra icyo cyemezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *