Nyamirambo: Gahunda yo guherekeza Dr Alfred Paul Jahn yamenyekanye

Umuryango wa Dr Alfred Paul Jahn watangaje ko kuwa 19/6/ 2024 aribwo bazashyingura umubyeyi we uherutse kwitaba Imana kuwa 12/6/2024.

Ku mugoroba wo kuwa Kabiri taliki ya 18/6/ 2024 nibwo hazaba umuhango wo kwizihiza ubuzima bw’umubyeyi we, hagarukwa ku buzima bwamuranze ndetse n’ibindi.

Ni mu gihe taliki ya 19/6 2024 aribwo azashyingurwa.

Mu bihe bitandukanye Uwimana Fideli yagaragaje ko, umubyeyi we nk’umujyanama we wihariye agira mu buzima.

Dr  Alfred Paul Jahn yageze mu Rwanda 1997 yavutse tariki ya  16 Mata 1937 mu Budage, yagaragaye mu bikorwa byinshi by’urukundo hano  mu Rwanda.

Iyi niyo gahunda , uyu muryango wa Dr Alfred Paul Jahn wagaragaje izakurikizwa mu mihango yo kumuherekeza bwa nyuma.

Uyu muryango, Kandi wagaragaje  ibyifuzo Dr Alfred Paul Jahn yasize avuze  basaba ko abantu bafatanya kubishyira mu bikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *