Muhanga:Umuherwe yubatse mu muhanda-Umuturage atabaje Gitifu Nteziyaramye Jeremy ahageze arararama yirengagiza amategeko
Mu mudugudu wa Gitima,akagari ka Tyazo, umurenge wa Muhanga, mu karere ka Muhanga, Intara y’amajyepgo, haravugwa inkuru y’urugomo , Umuherwe witwa Nsabimana Emmanuel uzwi ku izina rya Kazuru yubatse mu muhanda ubuyobozi burebera , umuturage atabaje na Gitifu w’umurenge wa Muhanga Ntiziyaramye Jeremy ahageze, aho gukemura ikibazo agendeye ku mategeko akusanya abaturage nabo bemeza ko uyu muherwe yubatse mu muhanda nk’uko bigaragarira buri wese.
HANGA News natwe twari hano hari iki kibazo, tubajije Gitifu impamvu akemuye iki kibazo agendeye kumarangamitima, dore ko yarabanje kubaza ushinzwe ibikorwaremezo mu murenge bari kumwe nawe akemeza ko ibi bikorwa by’uyu muherwe biri mu muhanda bigomba kuvanwaho agatanga n’amande kubera ko yabyutse nta byangombwa.
Mu kiganiro Gitifu yagiranye na HANGA News nabwo bigoranye yagize, ati:”Ndabona baguhuruje ,ariko ntabwo umbwira gukemura ibibazo uko ntabiteguye cyangwa abaturage babishaka? wowe mbaza icyo wumva ariko ntacyo wahindura kubyo nemeje?. HANGA News ati:”Ko wirengagije amategeko ukaba uraramye kandi ubona ko ibi bikorwa byubatse mu muhanda bibangamiye abaturage? mugusubiza, ati:”Leta nihakenera izabikuraho ariko nawe azamenye ko nta ngurane azahabwa”.
Haribazwa impamvu Gitifu ajya gukemura ibibazo by’umuntu warengereye akica amageko nkana yitwaje ko akomeye afite amafaranga , nabo bakamuhamiriza ko ari ikibazo bikarangira abyihoreye, harahwihwiswa indonki, (Ruswa).
Iki kibazo by’umwihariko kibangamiye umuturanyi we witwa Ndayisaba J.M.V , yavuze ko hariya hubatswe hari mukwe afite n’inyandiko zaho ariko ngo yaharekeye umuhanda, ababajwe nuko uyu muherwe yahatwaye ku mbaraga n’ubuyobozi bukaba burebera,aratakambira Perezida Paul Kagame ngo afashwe arenganurwe kuko ibyo abayobozi b’inzego z’ibanze bari kumwirengagiza kuko bari gukorana n’uyu muherwe bakamurenganya kugeza n’aho Gitifu yamushyizeho iterabwoba avuga ko naho atuye atitonze yazahimurwa.
Kayitare Jacqueline, Meya wa Muhanga yabwiye HANGA News ko iki kibazo agiye kugikurikirana, ati:”Urakoze ,ndabikurikirana nidusanga bitubahirije amategeko, turareba ibiteganywa n’amategeko tubikemure”
Iki ni ikibazo gisaba ko inzego zitandukanye Polisi ,RIB , umuvunyi zihaguruka zikagiha umurongo, abaturage bataza gutangira kugirirana nabi mu gihe inzego z’ibanze zahageze zikararama.
Uyu muturage Ndayisaba J.M.V arimo kwishinganisha kubera ko uyu muherwe yatangiye kumuteza insoresore zimukorera aho acukura amabuye y’agaciro, zanaranduye icyapa cyarangaga akabari ke ku muhanda , none ngo zirimo kuza iwe mu rugo zikangiza ibiti by’imbuto byari biteye mu busitani,yabyereka Gitifu nawe akabyirengaziza.











Ubu itangazamakuru rikwiye kwishyurwa koko ngo rize gukorera umuntu harimo n’ibinyoma bingana gutya, RMC , IKWIYE GUHAGURUKIRA IBI BINTU