Perezida Kagame yagarutse ku buhamya bwa mubyara we wakoreraga UNDP, wiciwe i Kigali muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Perezida Kagame yagarutse ku buhamya bwa mubyara we wakoreraga UNDP, wiciwe i Kigali muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kubera bariyeri zari hirya no hino muri Kigali, Florence ntabwo yabonye uko ahunga ngo ave mu rugo.

Jenoside imaze gutangira yavuganye inshuro zitandukanye kuri telefone na Perezida Kagame wari ku Mulindi, amubwira uko byifashe muri Kigali.

Kubera ko ingabo za RPA zitashoboraga kugera muri Kigali ngo zimutabare, Ubwo Gen Romeo Dallaire wayoboraga ingabo za Loni yasuraga Kagame ku Mulindi, yamubajije niba atamufasha gutabara Florence n’abo bari kumwe.

Romeo Dallaire yavuze ko azagerageza, icyakora ngo ntibyamukundiye kuko ingabo yohereje zatangiriwe n’Interahamwe.

Ati “Ubwa nyuma muvugisha, naramubajije niba hari uwaba yaje kumureba, Aravuga ngo oya, atangira kurira. Yarambwiye ati ‘Paul, hagarika ibyo kudutabara, ntabwo tugishaka kubaho ukundi’. Nahise numva icyo ashatse kuvuga, yahise akupa telefone.”

Florence n’abo bari kumwe bishwe mu gitondo cya tariki 16 Gicurasi 1994.

Perezida Kagame yavuze ko Florence yagambaniwe n’umwe mu bo bakoranaga muri UNDP.

Ikibabaje, ni uko uwagambaniye Florence n’abo bari kumwe yakomeje gukorera Loni na nyuma ya Jenoside, kandi ibimenyetso by’uruhare rwe muri Jenoside byaramenyekanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *