Kicukiro:Ibikorwa byo Kwibuka ku rwego rw’akarere byatangirijwe mu murenge wa Masaka
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ku Isi yose, bifatanyije n’u Rwanda mu muhango udasanzwe wo gutangira icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu karere Kicukiro, Umuhango wo kwibuka watangirijwe mu murenge wa Masaka, nk’ahantu hafite amateka yihariye nkuko byasobanuwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Masaka , Bwana Nduwayezu Alfred, yagize Ati:'”Hano muri Masaka, cyane agace kazwi nka Gahoromani n’ahantu hari amateka yihariye kugeza n’ubu hari hantu hakiri imibiri tugishakisha amakuru kugirango iboneke tubashyingure mucyubahiro”.
Gitifu yakomeje ,ashimira ubuyobozi bw’akarere kuba bwahisemo kwifatanya n’abaturage ba Masaka gutangiza ibikorwa byo kwibuka ati:”Kuba turi hano nk’ahantu hari amateka yihariye bitewe n’uburyo dukomeje gusaba abantu bafite amakuru yaho bazi hari imibiri y’abacu ,biradufasha kwibuka Twiyubaka tunakomeza gukomeza abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi”.

Ikiganiro cyatanzwe na Kalinamaryo Theogene mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu Murenge wa Masaka, yagaragaje uko byagenze ngo bigere aho abantu bica abandi, yagize ,ati:”Byatangiriye ku bakoloni batangiza gucamo abantu ibice kugira ngo bayoborwe (Diviser pour règner)”.
Ubutegetsi, abakoloni n’abamisiyoneri bagize uruhare runini mu kwigisha ingengabitekerezo, bazana amacakubiri, inzangano bigeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu 1959 habayeho imvururu zahitanye Abatutsi bikomotse ku bwoko bwashyizwe mu ndangamuntu.
Avuga ko Abatutsi bameneshejwe, baricwa, barasenyerwa, barahunga.
Ati: “Haje kuvuka amashyirahamwe arimo na APROSOMA yaje ivuga ko ije kurengera rubanda nyamwinshi ari bo bahutu.

Bavugaga ko ibyago byose Abahutu bagize babitewe n’Abatutsi, bakumva ko Umututsi ari umwanzi w’Igihugu.”
Mu 1960 kugeza 1963 habaye ubwicanyi, Abatutsi baricwa ku Gikongo, Bugesera n’ahandi.

Mu 1973 haje icyitwa ‘Mututsi mvira aha’. Icyo gihe ngo Abatutsi bari bamaze kugera mu mirimo ya Leta no mu mashuri ari benshi, bumva ko bagiye kubatwara imirimo.
Tariki 05 Nyakanga 1973 Habyarimana Juvenal yahiritse ubutegetsi bwa Kayibanda Grégoire azana ivangura rishingiye ku turere.
Yazanye kandi icyitwa iringaniza ryihishemo uburyarya. Ni mu gihe abakozi 85% mu bakozi ba Leta bagombaga kuba ari Abahutu, 14% ari Abatutsi hanyuma 1% ari Abatwa.
Guhagurutsa abanyeshuri mu ishuri byateguraga Jenoside.
Mu 1975 Habyarimana yashyizeho itegeko ko imitungo y’abahunze iba iya Leta naho mu 1966 Kayibanda we yashyizeho itegeko ribuza impunzi kugira uburenganzira ku mutungo no ku gihugu.

Abari barahunze basabye gutaha kandi bakagira Uruhare mu butegetsi ariko Habyarimana avuga ko u Rwanda rwuzuye nkuko ikirahure cyuzuye amazi.
Kalinamaryo agira ati: “Imvugo iriho ubu ni ugushishikariza impunzi gutaha.”
Yavuze ko mu 1987 hatangijwe Umuryango PFR Inkotanyi, mu Ukwakira 1990 hatangizwa urugamba rwo kubohora igihugu.
Mu 1990 – 1994 habayeho amashyaka mensh inyuma yuko u Bufaransa bushyize igitutu kuri Habyarimana ngo areke habeho andi mashyaka.
Gukwirakwiza ingengabitekerezo byaroroshye hakoreshejwe ibinyamakuru birimo ibyandika, radiyo na Televiziyo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro Mutsinzi Antoine
yihanganishije Imiryango y’Abacitse ku Icumu rya Jenoside yibutsa ko Kwibuka Twiyubaka ari umurage w’ubudaheranwa ugomba gusigasirwa, asaba urubyiruko n’abandi kumva neza icyerekezo cy’Igihugu no gukomeza gusigasira ibyagezweho.

