RIB yafunze abantu 3 harimo Enjeniyeri bakurikiranyweho guhimba impushya zo kubaka

Ku bufatanye n’izindi nzego, urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) baratangaza ko bamaze igihe bakora iperereza ku bantu bahimba bakanakoresha impushya zibemerera kubaka hadashingiwe ku gishushanyo mbonera cyane cyane mu mujyi wa Kigali.

Kuri ubu hamaze gufatwa abitwa, BARIRIMANA Mutien Marie (Enjeniyeri), NTEZIRIZAZA Sad na RITARARENGA Nicolas (umwubatsi).

RIB , iributsa abaturarwanda ko kubaka nta byangombwa bigira ingaruka nyinshi k’uwabikoze harimo gusenyerwa ibyo yubatse ndetse no gufungwa kuko aba akoze icyaha gihamwa n’amategeko.

kandi irashimira abakomeje kuyitungira agatoki abubaka nta byangombwa n’abakoresha inyandiko mpimbano kugira ngo bahanwe kuko ari bwo buryo bwonyine buzatuma twirinda gutura mu kajagari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *