Muhima:Abana 15 bataye ishuri barigaruwemo
Mu murenge wa Muhima, akarere ka Nyarugenge, kuri uyu wa 31/10/2023 guhera Saa 09h00 kugeza saa 12h00 hakozwe igikorwa cyo gushakisha abana bataye ishuri kugirango barigarurwemo.
N’igikorwa cyabaye Ku bufatanye bw’Ubuyobozi bw’umurenge wa Muhima ,DASSO bakorera mu murenge wa Muhima, Umukozi Ushinzwe Uburezi ku rwego rw’umurenge, aho Bose bahuriye hamwe muri iki gikorwa kirangira Abana 15 bataye ishuri barigaruwemo.
Abana n’ababyeyi baganirijwe kuri Poritiki y’U Rwanda y’uburezi budaheza, n’ibihano bihanishwa umubyeyi utajyanye umwana ku ishuri nkana.
Icyo gikorwa kirangiye gitanze umusaruro kuko abana 15 bahise basubizwa mu ishuri bashakirwa n’umufatanyabikorwa uzabafasha kwishyura umusanzu w’ishuri ku biga Amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Muhima bwabwiye HANGA News ko, hazakomeza gukora ubuvugizi bukemura imbogamizi zose bagira zatuma badakomeza kwiga.

