Umurenge wa Kigali: Abana bose bavuye mu ishuri batangiye gusubizwamo
Gahunda yo kugarura abana mu ishuri irakomeje mu murenge wa Kigali, akarere ka Nyarugenge, uyu wa 10/10/2023 abarenga 60 bagaruwe mu ishuri.
Abagaruwe mu ishuri , batuye mu midugudu itandukanye harimo uwa Kibisogi, Miganza na Akirwanda.

Bamwe mu bana bari gusubizwa mu ishuri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali, Ntirushwa Christopher yabwiye HANGA NEWS ko ,ibi byakozwe muri gahunda yiswe umudugudu uzira umwana wataye ishuri.

Bishimiye ubufatanye.
Yagize, ati:”Iyi ni Gahunda y’Umudugudu uzira umwana wataye ishuri, igamije gufatanya n”ababyeyi n’abayobozi n’inzego z’umutekano n’ibigo by’amashuri igamije gutuma abana bose bagana ishuri”.

Cyari igikorwa cyahuje inzego zose.
Itegeko rigena imitunganyirize y’uburezi rivuga ko umubyeyi cyangwa ufite ububasha bwa kibyeyi afite inshingano zirimo guha umwana uburere bwiza no kwita ku mikurire myiza ye; gutangiza umwana ishuri ku gihe; gukurikirana imyifatire n’imyigire y’umwana; guha umwana ibikenewe mu myigire ye n’ibindi.

