Kinyinya:Semigabo Edouard yubatse ishuri ritagira ibyangombwa-Ubwoba mu baturage ko rizagwira abana
Mu murenge wa Kinyinya, mu kagari ka Murama, hazwi nko mu Birembo, ho mu karere ka Gasabo, impungenge ni zose mu baturage kubera umushoramari witwa Semigabo Edouard wubatse ibyumba by’amashuri bigera kuri bibiri nta cyambwa cyo kuba afite.
Abahaye amakuru ,HANGA NEWS bavuze ko batewe impungenge n’ibi byumba yubatse hutihiti ubuyobozi burebera , iyo uhageze usanga nta dirishya ry’ubumekero inyuma, bumvise abaturage batangiye kubihwihwisa babisubiyemo barimo gutobora ibikuta by’inzu ubona ko birimo kujegeza inzu , aha niho abaturage bafite impunge ko iyi nyubako nta buziranenge ishobora kuza impanuka ikaba yagwira abana.
Semigabo Edouard, HANGA NEWS, twamuhamage kuri Telefone tumubaza iby’iki kibazo, mu bwishongozi bwinshi atubwira nabi, ati:”Mugende mwandike????”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagali ka Murama, yabwiye HANGA NEWS kuri Telefone avuga ati,:”Wa mugabo we see? ko hari abatajya baduha ibyangombwa by’imyubakire utagirango nkubwire iki???”.
Havuguziga Charles, Gitifu w’umurenge wa Kinyinya kuri Telefone yabwiye HANGA NEWS ko atabizi ,agiye kubaza???? umunyamakuru yongeye kumubaza uko yasanze bimeze, asubiza mu butumwa bugufi ,agira, ati:”Sibyo?? ntabyo yubatse??”.
Mudaheranwa Regis, DDEA w’akarere ka Gasabo, yabwiye HANGA NEWS ko agiye kubikurikirana, aza kutubwira , yaje kudusubiza ,agira ati:” Twasanze barimo gusenya ngo ushinzwe uburezi yabasabye yuko babikora uko mubona ngo byongere urumuri mu mashuri n’umwuka mwiza w’abana”.
Uku kunyuranya imvugo kw’abayobozi ni gihamya ko ibi byubatswe nta byangombwa , ni ikibazo gisaba inzego nkuru z’igihugu guhaguruka bakagenzura ubuziranenge bw’ishuri, dore ko amashuri yatangiye hatazagira abana bahatakariza ubuzima.
Amakuru HANGA NEWS,dufite nuko hari bamwe mu bayobozi bashyirwa mu majwi bakingiye ikibaba izi nyubaka kubera Ruswa.

Yubatswe hutihiti nta madirishya ,uyu munsi batangiye kubisubiramo.

Utu nitwo tudirishya twa mbere bari bahayi iyi nyubako.

Iri shuri, riherereye ahantu hameze nko mu gisambo harimo n’insina.

