Putin yagiye yavuga ku rwatangajwe ko ari urupfu rwa Prigozhin
Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yagiye yavuga ku rwatangajwe ko ari urupfu rwa Yevgeny Prigozhin – nyuma y’amasaha 24 indege yihariye y’uwo mukuru w’itsinda rya Wagner ry’abacanshuro b’Abarusiya ihanutse.
Putin yavuze ko Prigozhin yari “umuntu ufite impano” “wakoze amakosa akomeye mu buzima”.
Putin yanihanganishije imiryango y’abantu bose 10 bivugwa ko bari bari muri iyo ndege yahanukiye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’umurwa mukuru Moscow, ku mugoroba wo ku wa gatatu.
Ariko yirinze kwemeza mu buryo bweruye urupfu rwa Prigozhin.
Kuva igihe indege yahanukaga, hakomeje guhwihwiswa cyane ku cyateje uko guhanuka kw’indege kwapfiriyemo abantu, ndetse niba koko Prigozhin yari ari muri iyo ndege, nkuko urutonde rw’abagenzi bayo rubigaragaza.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kane, umuvugizi wa minisiteri y’ingabo z’Amerika yavuze ko Amerika yemera ko bishoboka ko umukuru wa Wagner yapfiriye muri iyo ndege yahanutse.
Abatuye mu cyaro kiri hafi y’aho iyo ndege yahanukiye mu karere ka Tver bavuga ko bumvise ikintu giturika cyane mbere yuko babona indege ihanuka iva mu kirere.
Kimwe mu birimo gukorwaho iperereza ni ukumenya niba hari igisasu cyari cyashyizwe rwihishwa muri iyo ndege, nkuko byumvikanishwa n’amakuru yo mu bitangazamakuru byo mu Burusiya.
Umutegetsi wo muri Amerika yabwiye igitangazamakuru CBS News, gikorana na BBC muri Amerika, ko impamvu yateje iryo hanuka ishoboka cyane, igaragara ko ari igiturika gishobora kuba cyari kiri muri iyo ndege.
Uwo mutegetsi yongeyeho ko icyateje iryo hanuka ry’indege kitazwi, nubwo kuba ishobora kuba yari irimo igisasu ari kimwe mu bishobora kuba byaratumye ihanuka.
Indi ngingo irimo kwibazwaho, yavuzweho na shene (channel) yo ku rubuga rwa Telegram ifite aho ihuriye na Prigozhin, yumvikanishije ko iyo ndege yihariye yahanuwe n’abasirikare b’Uburusiya bahanura indege. Ibi ntabwo byemejwe, ndetse ku wa kane minisiteri y’ingabo z’Amerika yavuze ko nta makuru ahari abigaragaza.
Abakozi bakorera ku butaka bo ku kibuga cy’indege cya Sheremetyevo cy’i Moscow – aho iyo ndege yahagurukiye yerekeza i St Petersburg – barimo kubazwa, ndetse amashusho ya za camera z’umutekano arimo kugenzurwa.

