Rwezamenyo: Urubyiruko rwihaye umukoro nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Abasore n’inkumi b’umurenge wa Rwezamenyo,akarere ka Nyarugenge, baherekejwe n’ababyeyi ndetse n’abayobozi n’abandi basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali biha umukoro wo gusenyera umugozi umwe bagasigasira ubumwe.
Ni igikorwa cyabaye kuri iki cyumweru tariki 14 Mata 2023, cyahurije hamwe abasore n’inkumi bari barangajwe imbere n’umuyobozi wabo w’umurenge Nirere Marie Rose.
Nyuma yo gusura urwibutso rwa Kigali, Ntiruhorwa Abuba ,uhagarariye urubyiruko muri uyu murenge yabwiye HANGA NEWS ko bagiye kongera ingufu mu bikorwa byo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati “Inshingano zanjye ni uko abantu barushaho kurwanya ingebitekerezo dufatanije twese. Ibi ni ibintu tutifuza ko byakongera kubaho mu gihugu cyacu ukundi. Nashishikariza urubyiruko kwita kuri ibi bintu. ingamba ntahanye ntabwo ari ingamba naba ngiye gukora kuko ni inshingano zanjye, n’abandi dufatanyije ko ibi bintu bitazongera ukundi”’.
Aline, umwe mu bakobwa bitabiriye iki gikorwa na we yasabye bagenzi be bari kumwe gukomeza kurwanya ingebitekerezo ya Jenoside no gukora iyo bwabaga u Rwanda rukongera kugira ubumwe.
Ati “Ndifuza ko dufatanyije nk’urubyiruko twakongera kurema u Rwanda rumeze nk’u rwa mbere y’uko abazungu bacamo ibice Abanyarwanda. Ikindi kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside tubigire umukoro wacu wa buri munsi.”
Mu biganiro byabereye ku rwibutso , umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwezamenyo, Nirere Marie Rose yashimiye uru rubyiruko , agira ati:”Niyo mpamvu twaje hano turi kumwe, twazanye n’ababyeyi kugirango babahe ibiganiro bibereka neza amateka mabi baciyemo, byinshi mwabyiboneye hano ku rwibutso,ariko iyi n’intwambwe ituma murushaho guhangana n’ikibi cyane ingengabitekerezo ya Jenoside ”.
Gitifu Nirere Marie Rose, yashoje ubutumwa ,bwe ashimira urubyiruko umuhate n’ubwitange bagaragaza mu bikorwa byo kubaka igihugu no kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye .
Urubyiruko rwa Rwezamenyo,rwiyemeje gusobanurira amateka bagenzi babo nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bagasobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Gitifu, Nirere Ashyiraho Indabo ku rwibutso rwa Gisozi.

Yari kumwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye mu mirenge.

Bamwe mu rubyiruko bashyira Indabo ku rwibutso.

Nyuma yo gusura urwibutso, umuyobozi w’umurenge yashyize ubutumwa mu gitabo cy’abashyitsi.

Urubyiruko rufatanyije n’ubuyobozi bateye inkunga urwibutso.

Bamwe mu babyeyi, baherekeje uru rubyiruko barimo mu biganiro.

Bamwe mu rubyiruko barimo gukurikira ibiganiro.

Barimo gukurikira impanuro barimo guhabwa n’umuyobozi wabo.

Bari bitabiriye ari benshi.

Uhagarariye urubyiruko mu karere ka Nyarugenge, wari umushyitsi mukuru niwe wasoje ibiganiro.

