Kicukiro: Kwizihiza umunsi wo Kwibohora byaranzwe no gutaha ibyagezweho mu murenge wa Masaka
Mu murenge wa Masaka, akarere ka Kicukiro,umujyi wa Kigali, kimwe n’ahandi mu gihugu uyu munsi tariki 04 Nyakanga 2023 habereye ibirori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora byakozwe ku rwego rwa buri mudugudu.
Ku rwego rw’umurenge ibirori byabereye mu mudugudu w’ikitegererezo watujwemo abahoze ari ingabo bamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu.
Kuva ku isaha ya saa mbiri za mu gitondo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Masaka, bwana Nduwayezu Alfred arangajwe imbere n’abandi bayobozi harimo Intumwa za rubanda (Abadepite) n’inzego z’umutekano, basuye ibikorwa bitandukanye by’amajyambere birimo inzu 6 zatujwemo abaturage batagiraga aho kuba, ishuri ry’imyuga rya Ayabaraya, ndetse n’ibyubya bishya by’amashuri byakira abana b’incuke.
Umuhango nyirizina wosojwe n’ibiroro ndetse n’ibiganiro byahuje abaturage basabana n’abamugariye ku rugamba, abo baje kuremerwa n’umuryango w’umwe mu baturage mu karere ka Burera wavuze ko akunda inkotanyi cyane byatumye uyu munsi agira icyo agenera bamwe mu bagize uruhare mukubohora igihugu, kuri we avuga ko byatumye agira amahirwe kuko atarize , ariko ubu yishimira imiyoborere myiza afite umugore wize unakora mu karere ka Burera.

Ubwo Abadepite bari maze gutaha ibyumba bishya by’amashuri y’abana.

Ibyumba by’amashuri batashye mu rwego rwo Kwibohora.

Batashye Kandi n’ishuri ry’imyuga.

Iri shuri ry’imyuga ryigasha abana amasomo atandukanye nko gukanika imodoka.

Abana bahigira bishimira ko bazahakura ubumenyi buhagije.

Zimwe mu nzu nziza batashye uyu munsi.

Byari ibyishimo mu baturage bahawe inzu.

Bishimye cyane bashimira na Perezida Kagame ko abatuje ahantu heza.

Inzu bahawe zirimo ibikoresho byose.

Abaturage bitabiriye umuhango wo Kwibohora bari benshi.

Hari n”inzego z’umutekano mu birori byo Kwibohora ndetse n’abayobozi batandukanye.

Umuturage wavuye I Burera aje kuremera abamugariye ku rugamba b’i Masaka.

Byari ibyishimo baremera abamugariye ku rugamba

Umuhango wasojwe n’ubusabane.

Abana bato baje kubataramira.

